Uyu mushinga ugiye gukorerwa mu Burengerazuba bw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rusizi, nka hamwe hibasirwa cyane n’ibiza byangiza ibidukikije.
Mu kuwushyira mu bikorwa kandi hazabaho ubufatanye bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi, nka bimwe mu bihugu bifite uduce tubiherereyemo tuzakorerwamo uwo mushinga.
Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Dr Sam Kanyamibwa, yavuze ko uyu mushinga uzibanda muri ako gace nka hamwe hangizwa n’ibiza, ariko hakaba hanakorerwa ibikorwa bitandukanye bikurura ba mukerarugendo, bityo ko hakwiye guhabwa umwihariko mu kuhitaho.
Ati ‘‘Iyo urebye imisozi ihakikije, ni imisozi yangiritse cyane, ni imisozi irimo ubuhinzi harimo n’amasuri ajya mu Kivu. Ni imisozi ikikijwe n’amajyambere yihuta cyane kuko abantu benshi bashaka gutura ku Kivu, ni imisozi kandi ifite rwose ibibaya n’amashyamba ya kimeza meza, no mu bukerarugendo urabona ko n’abakerarugendo iyo baje inaha barahagera.’’
Mu byo uyu mushinga uzibandaho harimo gutera ibiti bifata ubutaka, gukora amaterasi y’indinganire, gushyira abahinzi mu ma koperative bagafashwa guhinga kijyambere mu buryo burengera ibidukikije banahabwa amahugurwa, n’ibindi bifite aho bihuriye no kurengera ibidukikije.
Uyu mushinga kandi ugiye gushyirwa mu bikorwa binyuze muri Porogaramu yitwa Endokwa yashyizweho ku rwego rwa Afurika, ihuriza hamwe imiryango isaga 35 itegamiye kuri leta ifite umugambi wo gufasha za guverinoma mu mishinga irengera ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Béatrice Cyiza yagize ati “Hari indi mishinga myinshi dusanganwe, ariko uraza na none gufasha mu kongerera imbaraga ibyari bisanzwe bihari, ndetse no mu gufasha guverinoma muri gahunda yayo yo kurengera ibidukikije harimo kurengera imigezi, gutera ibiti, kurengera imisozi kugira ngo hatabaho isuri, tugashyiraho amaterasi n’ibindi.’’
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzarangira ushyizwemo abahinzi 9,000 bagafashwa guhinga kijyambere banahabwa amahugurwa, ndetse ukazanagira ingaruka nziza ku baturage 60,000 bo mu Rwanda, RDC n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!