Babisabwe n’Ikigo gishinzwe ibidukikije, REMA, mu bukanguramabaga bwabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2022 bugamije gukumira imyuka ihumanya ikirere bufite isanganyamatsiko igira iti "Ikinyabiziga kizima umwuka mwiza".
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukukije muri REMA, Tuyisenge Jean Marie Vianney, yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka yanduza ikirere kandi buri wese akwiye kubigiramo uruhare.
Ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 bugaragaza ko ibinyabiziga byohereza imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 40% mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.”
Yavuze ko bigaragara ko ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi bigira uruhare runini mu kwanduza ikirere bityo ababifite bakwiye kujya babisuzumaisha kenshi.
Iyo myuka yanduza ikirere iteza abantu indwara z’ubuhumekero zitandukanye n’izindi nka cancer n’iz’amaso. Iteza n’indwara mu bimera igatuma byuma cyangwa bikaraba.
Abafite ibinyabiziga birimo imodoka basabwe kubisuzumisha kenshi kandi bakibuka kubigirira isuku bamena amavuta bagasukura moteri.
Umushoferi witwa Nzabamwita Jean Pierre yavuze ko inama bagiriwe bagiye kuzikurikiza birinda guhumanya ikirere.
Ati "Mu by’ukuri bari kudusuzumira ibinyabiziga bareba ikigero cy’ubwandu bw’imyuka bisohora banatugira inama ku cyo twakora ngo dukomeze kugabanya ibi byuka byanduza. Turabyishimiye kandi tugiye kujya tubigirira isuku kandi tubisuzumishe kenshi tumenye ubuziranenge bwabyo.”
Hategekimana Philippe na we yavuze ko umwuka abantu bahumeka ukwiye kurindwa ubwandu.
Ati “Birakwiye ko nkatwe abashoferi twafata iya mbere mu kugabanya imyuka yanduza ikirere, dusuzumisha ibinyabiziga byacu kenshi gashoboka kuko ufite imodoka n’utayifite twese zitugirira akamaro kandi n’umwuka tukawusangira; ni byiza rero ko twahuza imbaraga tukarwanya ibyanduza ikirere.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) Kabera Bernal, yavuze ko kuba ikoranabuhanga ryiyongera n’ikirere kikarushaho kwangirika kubera imyuka ihumanya, bishobora guteza akaga ibinyabuzima mu gihe nta gikozwe.
Ati "Isi tugezemo y’ikoranabuhanga biragaragarira buri wese ko yangiza ikirere kubera ibinyabiziga n’inganda, birakwiye ko abafite ibinyabiziga bakoresha kuburyo butadushyira mu kaga.”
Gupima umwuka uva mu modoka bizajya bikorwa hakurikijwe amabwiriza y’ubuziranenge agenwa na RSB, aranga ibipimo by’umwotsi ntarengwa ushobora kutangiza ibidukikije uva mu kinyabiziga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!