00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa binyuranye bya REMA muri Werurwe 2013

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 22 March 2013 saa 12:56
Yasuwe :

Muri uku kwezi Werurwe 2013, Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije cyageze kuri byinshi. Kimwe muri ibyo bikorwa ni amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo "PSF" n’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije "REMA". Aya masezerano akaba ategerejweho kuzatuma ba Rwiyemezamirimo barushaho guhanga imirimo ikozwe ku buryo burambye, kandi itangiza ibidukikije "Green Jobs". Hakozwe amahugurwa mu rwego rwo gukangurira abantu bo mu nzego (…)

Muri uku kwezi Werurwe 2013, Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije cyageze kuri byinshi. Kimwe muri ibyo bikorwa ni amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo "PSF" n’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije "REMA". Aya masezerano akaba ategerejweho kuzatuma ba Rwiyemezamirimo barushaho guhanga imirimo ikozwe ku buryo burambye, kandi itangiza ibidukikije "Green Jobs". Hakozwe amahugurwa mu rwego rwo gukangurira abantu bo mu nzego zitandukanye kwitabira ikigega cyo kwita ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere" FONERWA". Hari kandi amahugurwa yakorewe mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurwanya ibihumanya kandi biramba "Persistant Organic Pollutants", akaba ategerejweho ko abayagiyemo bafasha abakoresha imiti y’ubutabire yaba igenewe imyaka, amatungo cyangwa abantu kutayijugunya ahabonetse hose igihe imaze gusaza, ahubwo bakegera Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije kugira ngo kibafashe kubona aho yashyirwa itangije ibidukikije.

Amafoto/REMA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages