Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Rushema Emmanuel, yagaragaje ko ibishanga bifata umwuka mubi uhumanya ikirere uzwi nka ‘carbone’, inshuro eshatu kurusha uko amashyamba asanzwe abigenza.
Ati “Ibishanga bidufasha kugabanya imyuzure, ariko bifite n’akandi kamaro ko kuba biyungurura amazi y’imigezi, akajya mu biyaga akanakoreshwa mu bikorwa bya buri munsi.”
“Akandi kamaro gakomeye, bifite ubushobozi bwo gukurura ya myuka ihumanya ikirere ku rwego ruri hejuru, inshuro eshatu kurusha urw’amashyamba.”
Rushema yahamije ko muri gahunda yo gukomeza kubungabunga ibishanga, hagenwe ibyeguriwe ubuhinzi, hakaba n’ibindi byakomwe.
Ati “Mu bishanga birenga 900 mu Rwanda, ntabwo byose bikomye ariko mu bikomye bigaragaza ko bikeneye gukomeza kubungabungwa kugira ngo bitazatera imyuzure, bitazanakamuka cyane bikagira ingaruka ku ikendera ry’amazi.”
Rushema yavuze ko ibishanga 34 ari byo gusa bikomye bikaba birimo igishanga cy’Urugezi muri Burera, Kamiranzovu muri Nyungwe n’inkengero zayo n’icya Cyohoha muri Bugesera.
Inzobere mu bidukikije zisaba abaturage kurushaho kwita ku bishanga kuko bifasha cyane mu kuyungurura umwuka abantu bahumeka kurusha amashyamba asanzwe, kuyungurura no gusigasira amazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!