00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiti by’umukandara w’ishyamba rya Nyungwe biri gufasha kubona ibyatumizwaga hanze

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 January 2014 saa 08:59
Yasuwe :

Mu karere ka Nyamagabe hatangiye ibikorwa byo gutunganya ibiti bitemwa ku muzenguruko cyangwa umukandara w’ishyamba rya Nyungwe, ibikorwa bikorwa na sosiyeti New Forest Company y’Abongereza.
RBA yavuze ko ibiti birimo gutemwa bikorwamo amakara akoreshwa mu nganda, ibindi bivamo amapoto akoreshwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, hamwe n’ibivamo imbaho zitandukanye zifashishwa mu mirimo itandukanye irimo ububaji n’ubwubatsi..
New Forest Company yasinye amasezerano y’imyaka 49 yo (…)

Mu karere ka Nyamagabe hatangiye ibikorwa byo gutunganya ibiti bitemwa ku muzenguruko cyangwa umukandara w’ishyamba rya Nyungwe, ibikorwa bikorwa na sosiyeti New Forest Company y’Abongereza.

RBA yavuze ko ibiti birimo gutemwa bikorwamo amakara akoreshwa mu nganda, ibindi bivamo amapoto akoreshwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, hamwe n’ibivamo imbaho zitandukanye zifashishwa mu mirimo itandukanye irimo ububaji n’ubwubatsi..

New Forest Company yasinye amasezerano y’imyaka 49 yo kubyaza umusaruro umukandara wa Nyungwe, ishyamba riri ku butaka bungana na hegitari 8.600. Umukandara wa Nyungwe utandukanya ishyamba kimeza rya Pariki ya Nyungwe n’imirima y’abaturage.

Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, yatangarije IGIHE ko gutema ibi biti bifasha mu gukomeza kurinda Pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima kuko hatemwa ibiti bikuze bigejeje igihe cyo gusarurwa, hakanaterwa ibindi. Avuga ko bikorwa n’ababifitiye ubumenyi n’ubunararibonye.

Yabwiye IGIHE ati “Ibiti bitemwa ni ibizengurutse Pariki by’ibiterano, naho ibiti byo muri Pariki ni ntavogerwa, ni umutungo kamere w’igihugu byo ntabwo biri mu bitemwa.”

Imirimo yo gutema no gutunganya ibiti byo mu mukandara w’ishyamba rya Nyungwe iri guha akazi abaturage batari bake.

Ibiti kandi biri kuvamo igisubizo cy’amafaranga yasohokaga mu kugura ibiti byo gukoramo amapoto n’ibikoresho bitandukanye byose byajyaga bitumizwa hanze y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages