00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba hagiye gutangizwa umushinga wa miliyari 13 Frw wo gukumira ibiza

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 19 February 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Banki Nkuru Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yatangije umushinga wa miliyoni 9 z’Amadorali (miliyari 13 Frw) azagira uruhare mu gukumira ibiza mu Karere ka Rusizi na Karongi.

BAD yatanze aya mafaranga anyujijwe mu Kigo gishinzwe kubungabunga amazi, Rwanda Water Resources Board (RWB), azakoreshwa mu mushinga wo gukumira ibiza hifashishijwe ibirimo nko gutera amashyamba, guca amaterasi mu misozi no gutunganya inkombe z’imigezi.

Biteganyijwe ko muri utu turere hazaterwa amashyamba ku butaka bwa hegitari nyinshi binyuze muri uyu mushinga, ku nkombe z’imigezi haterwe ibiti, inkombe z’imigezi n’imisozi byangiritse bitunganywe.

Ibizakorwa muri uyu mushinga bizakumira isuri, inkangu n’imyuzure, bibungabunge ibikorwaremezo by’ingenzi birimo imihanda, amashuri, inganda zitunganya amazi; byakunze kwibasirwa n’ibi biza mu bihe byashize.

Muri uyu mushinga hazashyirwaho sitasiyo esheshatu zishinzwe gukurikirana ibishobora gutera imyuzure zigatanga amakuru kuri yo (hydrometric station) muri utu turere.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BAD, Mpho Cyinyolo Vivian, ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira ibibazo by’imihindangurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije mu by’ingenzi bigize politiki n’ingamba z’iterambere ry’igihugu. Ibi rero twasanze bihuye neza n’ingamba natwe dusanzwe dufite zo guhangana n’ibi bibazo by’imihindangurikire y’ikirere.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB, Nyirishema Richard, yavuze ko binyuze muri uyu mushinga abarenga ibihumbi 600 bazagabanyirizwa ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure.

Ati “Abarenga ibihumbi 600 bazagabanyirizwa ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure aho bazafashwa mu kubaterera amaterasi y’indinganire, gutera ibiti aho bitari ndetse n’ibindi bizafasha n’abandi baturage bo muri utu turere.”

Muri rusange abaturage bagera kuri miliyoni 1,2 bo muri utu turere ni bo bagenewe uyu mushinga.

Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomereje abandi 2368.

Muri Karongi na Rusizi hagiye gutangizwa umushinga wa miliyoni 13 Frw uzafasha mu guhangana n'ibiza
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB, Nyirishema Richard yavuze ko abarenga ibihumbi 600 bazungukira muri uyu mushinhga ku bijyanye no guhangana n'ingaruka z'ibiza ndetse no kuzikumira
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Frolence, yagaragaje ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibiza bikunze kwibasira uturere twa Karongi na Rusizi
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BAD, Mpho Cyinyolo Vivian yashimye u Rwanda uburyo rukomeje gushyira imbaraga mu guhangana n'ibiza
Miliyoni 13 Frw yatanzwe na BAD azifashishwa mu mushinga wo gukumira ibiza muri Karongi na Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages