00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyashyizweho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 August 2026 saa 07:46
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangiza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni ikigo cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Nyakanga 2026.

Ishingwa rya Rwanda Nature Foundation (RNF) rije mu gihe u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Iki kigo, Eugene Mutangana, yabwiye The New Times ko u Rwanda rumaze kubaka izina rikomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bityo ko icyo kigo gishyizweho cyari gikenewe.

Ati “Mu myaka ishize, u Rwanda rwubatse izina rikomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guhera ku kurinda ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugeza ku gusana no gusubiza ubuzima ibinyabuzima byo mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Yakomeje ati “Uko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byagiye bitera imbere, ni na ko hagaragaye amahirwe mashya n’imbogamizi zirimo gukenera ubufatanye bukomeye kurushaho, uburyo bushya bwo gushaka inkunga, kongera uruhare rw’abaturage no gushyiraho uburyo bworohereza gutanga ibisubizo ku bibazo by’ubungabunga ibidukikije.”

Yagaragaje ko RNF yashyizweho kugira ngo ishimangire uburyo u Rwanda rubungabunga ibidukikije, binyuze mu gushyiraho ikigo cyihariye kizita ku kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, gucunga ahantu harinzwe no guteza imbere uburyo burambye bwo kubungabunga umutungo kamere.

Yerekanye ko kizafasha mu gushimangira ubufatanye hagati y’inzobere n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije; gutanga urubuga rworohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere uburyo burambye bwo kubona inkunga zitari zisanzwe.

Hari kandi kongerera ubushobozi ibikorwa byo kurinda inyamaswa, kuvugurura urusobe rw’ibinyabuzima no kugabanya amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa; gushimangira inkunga ihabwa abakozi n’inzobere zagize uruhare mu guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

RNF ntizita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa gusa.

Izashyigikira gahunda yo kubungabunga umutungo kamere wose w’u Rwanda, harimo inyamaswa zizwi cyane nk’ingagi zo mu misozi, inzovu, impundu n’izindi nyamaswa zitandukanye.

Ibikorwa byayo bizakorerwa muri Pariki z’igihugu, uturere n’ahantu hakorerwa ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Pariki ya Nyungwe n’Akagera ntizizagenzurwa nacyo

Mutangana yagaragaje ko Pariki za Gishwati-Mukura n’Ibirunga zari zisanzwe zicungwa na RDB ziri mu zizaba zigenzurwa n’icyo kigo.

Ibyo bitanga amahirwe yo kugira ikigo cyihariye kizita ku micungire ya buri munsi, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, gukora ubushakashatsi, guteza imbere ubufatanye no kongera uruhare rw’abaturage.

Ku rundi ruhande ariko yasobanuye ko Pariki y’Akagera na Nyungwe zo zisanzwe zicungwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye amaze gutanga umusaruro mwiza mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, zitazagenzurwa na RNF.

RNF izunganira izo gahunda binyuze mu guhuza no gukurikirana ubufatanye bwose bwo kubungabunga ibidukikije, hagamijwe ko icyerekezo cy’u Rwanda muri uru rwego gikomeza kuba kimwe.

Ubu buryo butuma hakoreshwa uburyo butandukanye bwo gucunga pariki bitewe n’imiterere ya buri imwe, ariko intego y’igihugu ikaguma ari imwe.

RNF izakorana bya hafi n’inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije, abaturage, abashakashatsi ndetse n’abikorera kugira ngo igere ku ntego zayo.

Mu ntangiriro, izaterwa inkunga na Leta ndetse n’umutungo usanzwe ugenerwa ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ariko biteganyijwe ko nyuma izashaka inkunga binyuze mu bufatanye n’abaterankunga mpuzamahanga ndetse n’ubundi buryo bushya bwo kubona amafaranga.

Intego ni ukubaka uburyo burambye bwo gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda ku nyungu z’igihe kirekire.

Ishingwa rya RNF ntirisobanura ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bitandukana n’ubuyobozi bwa Leta ahubwo rigamije gushyiraho ikigo cyihariye gifite ubushobozi bwo gusubiza vuba ibibazo biri muri uru rwego, ariko kigakomeza kubazwa inshingano hakurikijwe icyerekezo cy’igihugu.

RNF izashyira imbere kurinda umutungo kamere w’u Rwanda, no gutuma ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bifasha iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu byo izibandaho harimo gushimangira imicungire ya pariki z’igihugu n’ahandi harinzwe; kurinda inyamaswa n’urusobe rw’ibinyabuzima; kongera uruhare rw’abaturage mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije; guteza imbere uburyo bwo kubana neza hagati y’abaturage n’inyamaswa; guteza imbere ubushakashatsi n’udushya mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gushaka uburyo burambye bwo kubona amafaranga ashorwa muri ibyo bikorwa.

Harimo kandi no gushimangira ubufatanye n’imiryango n’abashoramari bakora mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gushyigikira ibikorwa byo gusana urusobe rw’ibinyabuzima, harimo ibishanga n’ahandi hangiritse.

RNF izashyira imbere uburyo bwo kubungabunga ibidukikije bujyana no guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafungurira amahirwe arambye.

Ishingwa rya RNF ntirigabanya uruhare rwa RDB mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahubwo rishimangira ubufatanye hagati y’inzego zombi, buri rumwe rukagira inshingano zarwo zisobanutse.

RNF izita ku micungire ya buri munsi y’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, mu gihe RDB izakomeza gutanga ubujyanama mu miyoborere, gutegura politiki no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryazo.

RDB kandi izanakomeza inshingano zayo zo guteza imbere ubukerarugendo, gushyigikira politiki zo kubungabunga ibidukikije no kwemeza ko gahunda zose z’igihugu muri urwo rwego zihuzwa n’intego z’iterambere ry’u Rwanda.

U Rwanda ruherutse gutangiza Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages