00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mihengeri yo mu Kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 August 2025 saa 04:35
Yasuwe :

Iyo amazi menshi anyuze mu muhanda w’igitaka awucamo ibyitwa imikuku bibangamira abawukoresha ku buryo bishobora no guteza impanuka. Ibi ninako bigenda iyo umuyaga mwinshi unyuze ku mazi magari y’ibiyaga n’inyanja kuko aremamo ibyitwa umuhengeri bishobora kurohamisha ubwato.

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe muri bitanu binini muri Afurika haba mu bugari bwacyo no mu burebure bw’ubujyakuzimu, abakoresha cyane mu ma saha y’ijoro bemeza ko na ho habamo imihengeri nubwo abenshi batayibona kuko ikunze kwiyongera mu masaha akuze y’ijoro.

Ndagijimana Oswald umaze imyaka 13 atwara ubwato bunini bw’imizigo mu Kiyaga cya Kivu, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko umuhengeri wo mu kiyaga cya Kivu uba mwinshi hagati ya Saa Yine z’ijoro na Saa Saba z’Ijoro kandi ukiyongera cyane mu mpeshyi kurusha mu gihe cy’imvura.

Mu mihengeri iba mu kiyaga cya Kivu hari uwitwa Umene, usunika amazi uyavana mu majyaruguru (Rubavu na Goma) uyerekeza mu majyepfo (Rusizi na Bukavu).

Hari kandi undi muhengeri witwa Umuzirahera, usunika amazi uyavana mu karere Karongi uyerekeza mu Karere ka Rubavu, hakaba n’uwitwa Mwaga wo mu karere ka Nyamasheke usunika amazi uyavana i Nyamasheke uyerekeza ku Idjwi.

Uwa kane ni uwtitwa Umukumunjuro wo usunika amazi uyavana ku ndiba y’ikiyaga uyajyana hejuru. Uyu ngo wumvwa n’abatwara amato muri iki kiyaga.

Ati “Abatwara ubwato iyo miyaga tuba tuyizi. Iyo uturutse i Gisenyi umenya ko ari Umwene, waturuka Karongi ukaba ari Umuzirahera”.

Iyo umuhengeri atari mwinshi worohereza abatwara ubwato, iyo uri gusunika amazi ujyajyana mu cyerekezo ubwo bwato buri kujyamo.

Ndagijimana avuga ko mu mihengeri ine iba mu Kiyaga cya Kivu umubi cyane ari Umuzirahera usunika amazi uyavana mu bice bya Karongi uyerekeza i Rubavu na Goma.

Ati “Impamvu Umuzirahera ari mubi cyane uratinda, kandi uba ufite ibintu by’ibitunda bimeze nk’imikingo binini, ku buryo ushobora guteza impanuka ubwato buri kuva Gisenyi bujya Rusizi, ariko ntacyo wagutwara uri kuva Karongi ujya i Gisenyi ahubwo uba ari umushorera, ugenda ugusunika”.

Ndagijimana ni we utwara ubwato bwa mbere bunini bw’imizigo muri iki Kiyaga, avuga ko yigeze guhura n’Umuzirahera ikirere cyijimye atabasha kureba imbere uramuyobya bituma akoresha amavuta menshi.

Ati “Icyo gihe nagize ubwoba numvaga ushobora kunkoresha impanuka amahirwe nagize ni uko nari ntwaye ubwato bunini”.

Ubwato bunini bw'imizigo bwihanganira imihengeri kurusha ubwato buto
Hari amasaha iki kiyaga kiba gituje ku buryo utabizi wagira ngo nta muhengeri ubamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages