00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiti ni nk’umwana ugomba kurerwa n’abantu bose- Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 25 October 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko ibiti 60% byangirika nyuma yo guterwa asaba buri wese kubigiramo uruhare kugira ngo umubare w’ibiti byangirika nyuma yo guterwa ugabanyuke.

Yabitangarije mu Kagari ka Gisiza Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi ku wa 25 Ukwakira 2025, aho yifatanyije n’abaturage b’aka karere mu muganda rusange wo gutera ibiti.

Site ya Karehe-Gatuntu yateweho ibiti, yahoze ari ishyamba rinini rya cyimeza ryari ku buso bwa hegitari 49 abaturage bararyigabiza kuri ubu hakaba hasigaye hegitari 19 gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko abaturage b’Akarere bashimira Perezida wa Repubulika ibikorwaremezo amaze kubagezaho birimo umuhanda Karongi-Muhanga ugeze kure uvugururwa, avuga ko abafite amahoteli i Karongi batangiye kubona abakiliya benshi kubera uyu muhanda.

Mu bindi abaturage ba Karongi bishimira harimo umuhanda wa kaburimbo uhuza umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba uri gukorwa, bakanishimira ko bamaze kugezwaho amazi meza ku kigero cya 92% n’amashanyarazi ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Meya Muzungu yavuze ko mu gufasha abaturage kwihaza mu biribwa bari guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi n’ubuhinzi no kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki kugira ngo bizunganire amafaranga abaturage basanzwe bakura mu buhinzi bw’icyayi na kawa.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyuma yashimye ubwitabire, n’umurava abaturage ba Karongi bagaragaje muri uyu muganda avuga ko gutera igiti ari umuco w’Abanyarwanda kuva kera.

Ati “Gutera igiti ni umuco wacu wa Kinyarwanda. Iyo bababwiye ngo umwami Ruganzu, Umwami Rwabugili yatuye hariya harangwa n’igiti cy’umuvumu”.

Umuganda rusange usoza Ukwakira 2025, wahariwe gutera ibiti, uhabwa insanganyamatsiko igira iti “Igiti cyanjye umurage wanjye”.

Dr Nsengiyumva yavuze ko 60% by’ibiti biterwa byangirika bitarakura, asaba buri Munyarwanda kubigira ibye kugira ngo ibiti byatewe bitazangirika.

Ati “Ababishinzwe badufashe, ibiti twateye uyu munsi ntibizapfe ubusa. Turashaka ko iri shyamba ryongera rikaba inzitane”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rumaze gutera ibiti kuri 1/3 by’ubuso bwose ruteganya guteraho amashyamba, ariko ko inzego z’umutekano zatangaje ko ziteguye gutanga umusanzu wazo mu gikorwa cyo gutera ibiti.

Ati "Ngira ngo nubwo turi gutera ibiti uyu munsi hari gahunda nini yo gutera ibiti. Ku rwego rw’Igihugu 1/3 cy’ubutaka dushaka guteraho ibiti, nibwo bwonyine buteye. Turashaka rero kugira ngo dufatanye namwe. Abashinzwe umutekano barahari, barabitwemereye, biteguye kubafasha gutera ahantu hose.”

"Ariko kugira ngo igiti gikure, namwe mwese murabishinzwe. Igiti ni nk’umwana ugomba kurerwa n’abantu bose. Niba uhanyuze ukabona bitameze neza nawe ugire icyo ukora mbere y’uko unahamagara Meya, kubera ko twese kidufitiye akamaro, iyo kiyunguruye wa mwuka mwavuze, uwo mwuka uhumekwa na twese. Ni igiti cyanjye ni igiti cyawe, ni umutungo wacu twese".

Minisitiri w’Intebe w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yibukije abaturage ko bari mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A, abasaba kwita ku buhinzi cyane ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku rugero rwa 50% bitarenze 2029, mu rwego rwo gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Ati "Inyongeramusaruro muri kuzikoresha neza? Ifumbire rero ni ukuyikoresha, turashaka kuzamura umusaruro nk’uko nabibabwiye kuri 50%. Tukuhira ku gihe, twamara kuhira, tugashyiramo n’ifumbire. Tugomba kugira ibyo kurya, ntabwo twagira morali tutariye. Dukwiye gukoresha imbaraga zose dufite kugira ngo, duhinge, tweze, dusarure ibyo dusaruye tubibike neza, ibindi tubigurishe kugira ngo tube abakire".

Dr Nsengiyumva yavuze ko kera hari abantu bajya banenga umuntu ngo akunda amafaranga, asaba abaturage guhindura iyo myumvire, bagakunda amafaranga ariko bakanayakorera.

Akarere ka Karongi gafite intego yo gutera ibiti birenga miliyoni muri uyu mwaka, gusazura amashyamba kuri hegitari 30, no gutera ibiti by’imbuto birenga ibihumbi 60.

Ibi biti biri guterwa ahahoze ishyamba rya cyimeza rikangizwa n'abaturage
Minisitiri w'Intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko ibiti yateye azabikurikirana kugeza bikuze
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti Igiti cyanjye umurage wanjye
Abaturage bishimiye gufatanya n'abayobozi mu muganda wo gutera ibiti
Minisitiri w'Intebe Dr Justin Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda kugabanya umubare w'ibiti byangirika nyuma yo guterwa
Dr Nsengiyumva yashimye morali n'umurava yasanganye abaturage ba Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages