00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IHS na UNICEF byinjiye mu bufatanye bwo gutera ibiti mu mashuri

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 October 2023 saa 06:33
Yasuwe :

Ikigo gikora ibijyanye n’iminara, IHS Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, byinjiye mu mikoranire yo kubungabunga ibidukikije ariko bikajyanishwa no gushyigikira uburezi hagamijwe iterambere rirambye.

Ni imikoranire izasiga hatewe ibiti ibihumbi 1o mu mashuri arenga 1o yigirwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 10.

Uyu mushinga ugamije gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse hanazamurwa ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije mu banyeshuri muri rusange.

Umuyobozi wa HIS Rwanda akaba n’uyigaharariye mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi, yavuze ko yishimiye iyi gahunda igiye gutuma bakorana na UNICEF, ishami ry’u Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye gufatanya na UNICEF muri iki gikorwa gikomeye cyo gushyigikira iterambere rirambye no gutuma imigendekere y’amasomo irushaho kuba myiza mu mashuri yo mu Rwanda.”

“Mu mikorere yacu dushyira imbere gushyigikira uburezi no kubungabunga ibidukikije, birahura neza n’iki gikorwa twinjiyemo. Tuzakomeza gukora ibikorwa bitandukanye byo kongera ubumenyi ku bijyanye n’ibidukikije no gutanga umusanzu mu bindi bikorwa bitandukanye bigirira inyungu abaturage dukorera.”

HIS Rwanda kandi binyuze mu mikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, izatanga mudasobwa zirenga 100 ku bigo by’amashuri bitatu binyuze muri gahunda ya ‘Giga’.

Giga ni gahunda y’ishami rya UNICEF rishinzwe guhanga udushya n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho [ITU] igamije guha internet ibigo by’amashuri bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ishobora kugira ingaruka z’igihe gito n’ikirekire ku buzima bw’abanyeshuri ndetse bigakoma mu nkokora imyigire yabo, bityo ko iyi gahunda ari ingenzi cyane kandi izatanga umusaruro.

Ati “Imihindagurikire y’ibihe ishobora no kongera ibyago byo guhura n’ihohoterwa ku bana. Ni ingenzi rero ko tugira ibyo tubikoraho kubera abana bacu, tunashyigikira abarimu babo babaha ubumenyi.”

Julianna yakomeje avuga ko kubafasha kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bizatuma bagira ubumenyi buhagije kandi bukenewe muri iyi si irigutera imbere uko bwije n’uko bucyeye mu by’ikoranabuhanga

Umuyobozi wa HIS Towers mu Bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi n’Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye
Abahagarariye impande zombi bagaragaje ko ubu bufatanye buzagirira akamaro abanyeshuri ndetse bugashyigikira abarimu babigisha
Umuyobozi wa HIS Towers mu Bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi, yishimiye kujya mu mikoranire na UNICEF
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko iyi mikoranire izagira akamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages