Mu ibaruwa yanditswe kuwa 20 Werurwe 2017, iyi miryango ivuga ko ibisasu bigaragara ahazwi nka segiteri Mikeno, kandi ari ho ingagi zo mu Rwanda no muri Congo zihungira, iyo hari imirwano hafi y’ibirunga.
Igaragaza ko amakuru y’uko kariya gace karimo ibisasu yamenyekanye biturutse ku byavuzwe na guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’igisirikare cya Congo mu itangazamakuru, ko hari abantu bitwaje intwaro baba muri segiteri Mikeno, bashobora no kuba ari bo bateze ibi bisasu.
Iyi baruwa igaragara ku rubuga rwa Radio Okapi ivuga ko aba bombi banatangaje ko ibi bisasu byatumye kuwa 27 Mutarama 2017, ubwo kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zakoraga impanuka, bigorana gutabara abari bazirimo.
Iyi miryango ivuga ko uretse kuba aka gace ka Mikeno gakunze kunyurwamo n’ingagi zivuye muri Congo zihungiye mu Rwanda, kanabarizwamo abaturage b’ibihugu byombi.
Aha ni ho iyi miryango ihera isaba ko abakuru b’ibihugu byombi, bohereza itsinda rijya gutegura ibisasu bihavugwa, mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’inyamanswa bihabarizwa.
Ibi ngo biramutse bidakozwe byagira ingaruka ku buzima bw’ingagi zishobora kwicwa cyangwa zigahunga ndetse n’urupfu rw’abaturage bahaturiye.
Iyi miryango kandi isaba ubufatanye bw’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CPGL), Akanama Mpuzamahanga k’Umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) gukora ibishoboka bakita ku mutekano muri aka gace no kurinda imipaka y’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO