Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 nyuma y’ubushakashatsi kw’ikoranabunga bwakozwe n’urubyiruko ku gitera kwandura kw’amazi yo mu migezi minini.
Ni ubushakashatsi bakoze babifashijwemo n’inzobere zo mu kigo gishinzwe kubungabunga amazi, Rwanda Water Resources Board (RWB) cyanateguye aya marushanwa ku bufatanye n’Umuryango wita ku bidukikije ARCOS Network.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bagera kuri 18 ariko batandatu ni bo bahize abandi bahabwa ibihembo.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RWB, Nsabimana Evariste, yavuze ko ubushakashatsi abanyeshuri bakoze buzabafasha kurushaho kubungabunga amazi aho ari hirya no hino mu gihugu.
Ati “Nka Rwanda Water Resources Board, mu kazi kacu ka buri munsi, icyo dukora ni ukubungabunga umutungo kamere w’amazi muri iki gihugu cyacu cy’u Rwanda, ibyo dukora rero habamo kwifashisha amakuru dukura ku migezi itandukanye mu rwego rwo kubungabunga amazi.”
Umuyobozi w’Umuryango wita ku bidukikije ARCOS Network, Dr Sam Kanyamibwa, ari na wo wateye inkunga aya marushanwa, yavuze ko intego ari ugushyigikira ubumenyi bw’abanyeshuri mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Aya marushanwa agenewe urubyiruko rw’abanyeshuri. Ni amarushanwa yo kugira ngo dushyigikire ubumenyi no kugira ngo cyane cyane tuganishe ku kubungabunga umutungo w’amazi dufite mu gihugu kuko amazi afite akamaro.”
Abakoze ubushakashatsi harimo Umutoniwase Marie Claudine wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yifashishije ikoranabuhanga ku mugezi wa Pfunda-Sebeya wisuka muri Sebeya Mu karere ka Rubavu, umushinga we ukaba wahembwe angana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nk’uwahize abandi.
Yagize ati “Nkibona itangazo njye natekereje gukora igikoresho gishobora kudufasha kumenya imyuzure izabaho mu gihe runaka, uburyo gikora ni uko iyo ufite amakuru ku mvura izagwa, uko izaba ingana n’uko ushobora kuyafata ukayashyira muri iyo porogaramu nakoze nkabasha kumenya ngo niharamuka haguye imvura ingana gutya, bizagenda gutya. Iyo ufite ayo makuru ubasha kuyirinda.”
Singirankabo Emmanuel waje ku mwanya wa kabiri na we yiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Yahembwe ibihumbi 800 Frw.
Aganira na IGIHE yagize ati “Umushinga wanjye nawukoreye ku mugezi wa Mbirurume, aho bitewe n’ibibazo byari bihari, isayo nyinshi ijya mu mugezi wa Mbirurume inkangu zikaza. Ikindi ni ukuba ishyamba ritemwa ntihabashe gusubizwaho irindi. Umushinga wanjye ugamije gusana ibyo byangiritse.”
Ubu bushakashatsi bwateguwe na Rwanda Water Resource Board bwitabiriwe n’abasaga 76 ariko 18 nibo babashije kurisoza.







Ibitekerezo 0