00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 10 ishize yaciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 March 2026 saa 07:10
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere [World Meteorological Organization], riherutse gutangaza ko imyaka iri hagati ya 2015 na 2025 ari yo yagize ubushyuhe bwinshi kuva amakuru y’iteganyagihe yatangira gukusanywa hagati ya 1850 na 1900.

Umwaka wa 2024 ni wo mwaka washyushye cyane kurusha indi mu mateka yanditswe, aho ubushyuhe bwarenzeho dogere Celsius 1,5 ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’umwaduko w’inganda.

Umwaka wa 2025 uza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu mu myaka yashyushye cyane, aho ubushyuhe bwarenzeho dogere Celsius 1,43 ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’umwaduko w’inganda.

Abahanga mu bya siyansi basobanura ko ibikorwa bya muntu byatumye imyuka ihumanya ikirere yiyongera ikagera ku rugero rwo hejuru cyane mu myaka byibuze ibihumbi 800 ishize.

Iyi myuka ifata ubushyuhe buturuka ku izuba maze igateza ubusumbane bukabije mu isaranganywa ry’ingufu. Abantu benshi ntibamenya aho ubu bushyuhe bwose buhezwa mu kirere bwerekeza.

Imibare igaragaza ko inyanja zikurura igice kinini kingana na 91% by’ubu bushyuhe, ibi bigatuma igipimo cy’ubushyuhe bwazo kizamuka kikikuba kabiri, ugereranyije igihe cyo kuva mu 1960 kugeza muri 2005 n’igihe cyo kuva mu 2005 kugeza mu 2025.

Ku rundi ruhande, 5% by’ubu bushyuhe bujya mu gushyushya ubutaka, hejuru gato ya 3% bugatuma urubura ruyenga, mu gihe ubwa 1% ari bwo bwongera ubushyuhe ku butaka bw’Isi.

Nubwo iyi mibare ihangayikishije, impuguke zizera ko amazi atararenga inkombe mu gihe ikiremwamuntu cyakwihutira gukoresha ingufu zisubira zitangiza ibidukikije, kigahindura uburyo bukoreshwa mu ngendo n’ibindi.

Imyaka 10 ishize yaciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages