Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Iri tegeko ryahaye imyaka ibiri inganda zikora ibinyobwa bitandukanye nk’amazi n’imitobe [jus] yo kuba zabonye ubundi buryo busimbura pulasitiki. Icyakora, imyaka ibaye ine bitaragerwaho nubwo hari zimwe mu nganda zateye intambwe itanga icyizere ko bishoboka.
Mu cyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije, abanyenganda n’abantu bose muri rusange basabwe gutera intambwe bagaca pulasitiki mu kugabanya ihumana rituruka ku gukoresha ibikoresho bikoreshwa inshuro imwe bya pulasitiki.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yavuze ko mu myaka ibiri yari yatanzwe ngo inganda zishake ibindi zapfunyikamo bitari pulasitiki, babonye ko bishoboka.
Skol Brewery Ltd ni yo yabanje gukora amazi apfunyitse mu macupa y’ibirahuri yongera gukoreshwa hakurikiraho Inyange Industries nayo ikora amazi ari mu macupa atari pulasitiki ariko n’aya pulasitiki baracyayakora.
Kabera ati “Turi mu rugendo rwo kubabwira ko twabonye ko bishoboka, noneho na yayandi ya pulasitiki tuyace”.
Nta gihe ntarengwa cyo kuba izi pulasitiki zipfunyikwamo amazi n’imitobe zaciwe, ariko ni gahunda ikenewe. Ku rundi ruhande, gupfunyika amazi mu macupa y’ibirahuri bituma ahenda bityo ntiyigonderwe na buri wese nk’uko bigenda ku yapfunyitswe mu macupa ya pulasitiki.
Kabera avuga ko hari na gahunda yo kureba uko amazi apfunyitse mu birahuri atahenda nk’uko bihagaze uyu munsi kuko usanga ikiguzi gikubye kabiri icy’ayapfunyitse muri pulasitiki.
U Rwanda, ni kimwe mu bihugu byagerageje guca amasashi na pulasitiki aho hari izaciwe ku isoko burundu nk’imiheha, ibikombe byakoreshwaga mu minsi mikuru, amasashi yakoreshwaga mu guhaha n’ayapfunyikagwamo imigati.
Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Nyarwanda iharanira kurengera Ibidukikije, guhangana n’Imihindagurikire y’Ikirere n’Iterambere (RCCDN), Faustin Vuningoma, avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rwuko kurwanya pulasitiki byashoboka.
Ati “Pulasiki wajyaga ugenda ugasanga zirandagaye hose, uyu munsi bitandukanye n’uko twabibonaga mu myaka 10 ishize, ibyo bisobanura ko imbaraga u Rwanda rwashyizemo n’ibindi bihugu ku Isi bishobora gushyiramo izo mbaraga imikoreshereze ya pulasitiki ikagenda igabanuka bigatuma n’ibyo zangiza bigenda bigabanuka”.
Vuningoma avuga ko ari ngombwa ko abantu bahagurukira kurwanya ikibazo cya pulasitiki kuko gifite ingaruka nyinshi zirimo ko iyo zigeze mu mazi zangiza nk’amafi n’ibindi binyabuzima bibamo.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri pulasitiki hari utuntu duto cyane tudashobora kuboneshwa ijisho [Micro-Plastics], tugenda tukajya no mu maraso ndetse hari n’ubwagaragaje ko n’umubyeyi wonsa, umwana ashobora kutwonka mu mashereka ya nyina.
Urubyiruko rwahawe umukoro
Kugira ngo gahunda zo kurengera ibidukikije muri rusange zigerweho kandi mu buryo burambye, ni ngombwa kuzirikana ku musanzu w’urubyiruko kuko ari bo bazaragwa igihugu n’Isi nabo bakazabiraga abo bazibaruka.
Mu cyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije, urubyiruko ruhuriye mu muryango wo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe rwasabwe kugira uruhare mu guca pulasitiki rutunganya imishinga yo kunagura imyanda ikomoka kuri pulasitiki no gukora ubukangurambaga.
Kabera ati “Bashobora gukora imishinga itandukanye yo kuba bakuramo ibindi bikoresho bidakoreshwa inshuro imwe, twabonye abantu bakura amakaro muri pulasitiki, abakoramo intebe zikoreshwa hanze nko mu busitani zikaba zakoreshwa igihe kinini”.
Urubyiruko rwerekanye ko bafite ubushobozi bwo kwigisha bagenzi babo, bwo gukora ubukangurambaga no gutuma buri muntu wese amenya ko hari ikibazo bakwiye guhangana nacyo.
Vuningoma ati “Dufite ibyiringiro kubona urubyiruko rwabihagurukiye, bizagera kure, bazabirwanya bishoboke”.
Abikorera bashishikarizwa gushora imari mu gukusanya no kunagura imyanda ya pulasitiki, ndetse no gushaka ibisubizo bigamije kongera ingano y’ibikoresho byo gupfunyikamo bisimbura amasashe ya pulasitiki n’ibikoresho bya pulasitiki bikoresha rimwe.
Mu bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bibujijwe harimo utuyiko, udukanya, udusahani n’udukombe twa pulasitiki dukoreshwa inshuro imwe dukunze gukoreshwa mu birori, imiheha ya pulasitiki, udukombe bapfunyikamo ibyo kurya (take away containers) ndetse na bimwe mu bikinisho by’abana.
Kuri ibi haniyongeraho amacupa y’amazi na fanta bikoreshwa inshuro imwe, udukoresho bakoresha bikurugutura mu matwi dukozwe muri pulasitiki n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!