00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda zikora ibikoresho bya ‘plastique’ zangiwe kongererwa igihe cyo kubihagarika

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 1 February 2022 saa 09:32
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyanze ubusabe bw’abakorera imbere mu gihugu, ibikoresho bya ‘plastique’ bikoreshwa inshuro imwe bifuzaga kongererwa igihe cyo kwitegura kubihagarika burundu.

Mu 2019, u Rwanda rwashyizeho itegeko ribuza gukora, gutumiza mu mahanga, gukoresha no gucuruza ibikoresho bya ‘plastique’ bikoreshwa inshuro imwe mu Rwanda.

Icyo gihe inganda zibikora zahawe igihe cy’imyaka ibiri cyarangiye muri Nzeri umwaka ushize kugira ngo zibe zamaze kubihagarika.

Kuri ubu zirasaba ko igihe zari zahawe cyongera kongerwa hashingiwe ku kuba ingaruka za Covid-19 zaratumye zitabasha kwihutisha imishinga yo gukora ibitangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda NBG Ltd rukora imiheha, Anitha Urayeneza aganira na The NewTimes yagize ati "Igihe cy’imyaka ibiri isonewe cyabaye gito cyane ku buryo tutashoboye guhindura imikorere yacu, Covid-19 yagize ingaruka ku bikorwa byacu kandi ntitwashoboye kubona igishoro ngo duhindure ibyo dukora."

Yavuze ko Covid-19 yibasiye ubucuruzi bwe mu gihe yari atararangiza kwishyura inguzanyo ya banki yari yashoye mu ruganda.

NBG Ltd, ivuga ko yashoye miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutangiza uruganda mu myaka yashize ngo yashakaga nibura miliyoni 600 Frw zo gushora mu ikoranabuhanga rishya kugira ngo babashe gukora imiheha itangiza ibidukikije.

Mbere y’uko Covid-19 itangira, uruganda rwakoraga imiheha miliyoni 2,4 buri munsi.

Ubu busabe bwabanje gushyigikirwa n’abadepite mu 2019 basabye leta guha abashoramari igihe kinini.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, REMA cyatangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko kitazongerera igihe abashoramari bakora ibikoresho bya ‘plastique’ nk’uko babyifuza.

REMA iti “Izi nganda zasabye kongererwa igihe ariko icyifuzo cyabo nticyakiriwe. Birabujijwe gukomeza gukora ubwoko ubwo aribwo bwose bwa ‘plastique’ ikoreshwa rimwe. Twese tuzi ko abacurizi bakunda gukora ibintu bitewe n’isoko rihari ariko mu gihe itegeko ryatangazwaga, inganda ebyiri zikora imiheha ni zo zonyine zari zifite ubushobozi.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imiheha na ‘plastique’ zikoreshwa rimwe bigikoreshwa ahantu hatandukanye muri Kigali nubwo bibujijwe.

REMA yakomeje iti "Abafite inganda barashishikarizwa gushakisha ubundi buryo bwo gukora plastique zikoreshwa rimwe ariko zitangiza ibidukikije."

Ubuyobozi bwa REMA bwatangaje ko ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bipfunyitse mu bikoresho bya plastique bitangirwa umusoro hakurikijwe amategeko abigenga.

Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga amacupa ya ‘plastique’ yo kugeza ubu yemewe gukomeza gukoreshwa mu gihe hagishakishwa ubundi buryo bwo kubika amazi n’ibindi apfunyikwamo.

Kugeza ubu Inyange Industries na Skol ni zo nganda zikora ibinyobwa zatangiye kugerageza gupakira amazi mu macupa y’ibirahure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages