Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu by’isanzure muri Brésil cyatangaje ko umubare w’inkongi muri iki gihugu wazamutse ku kigero cya 80% ugereranyije n’umwaka ushize, kimwe cya kabiri cy’izi nkongi zibasira agace ka Amazon ibintu bikomeza gushyira mu kaga ibidukikije.
Abashyirwa mu majwi kuba inyuma y’iyi nkongi ni abakorera imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi muri iri shyamba nk’uko bitangazwa n’Umuryango udaharanira inyungu ushinzwe kureberera Amazon.
Abahinzi n’aborozi barashinjwa gutwika iri shyamba nk’uburyo bwo gushaka ubutaka bwo gukoreraho imirimo yabo.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko uyu muriro wibasiye Amazon ari ikiza mpuzamahanga, asaba ko ikibazo cy’iri shyamba cyazaganirwaho mu nama itaha ya G7 kigashakirwa umuti.
Abantu b’ibyamamare ku Isi mu ngeri zitandukanye batanze ibitekerezo byabo kuri iyi nkongi y’umuriro, basaba ko hakorwa ibishoboka byose iri shyamba rikabungabungwa kuko ari umutungo ukomeye ku Isi.
Muri abo harimo umukinnyi Cristiano Ronaldo, umuhanzi Madonna, n’abandi benshi.
Notre maison brûle. Littéralement. L’Amazonie, le poumon de notre planète qui produit 20% de notre oxygène, est en feu. C’est une crise internationale. Membres du G7, rendez-vous dans deux jours pour parler de cette urgence. #ActForTheAmazon pic.twitter.com/Og2SHvpR1P
— Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) August 22, 2019
The Fires Are Raging and The Amazonia continues to burn.........This is a devastation to Brazil—to the indigenous people who live there and the-plant and animal species that make this the most important bio-diverse Forest!!! President Bolsonaro please... https://t.co/YbxldYw8HY pic.twitter.com/lex4UIwHcg
— Madonna (@Madonna) August 22, 2019
The Amazon Rainforest produces more than 20% of the world’s oxygen and its been burning for the past 3 weeks. It’s our responsibility to help to save our planet. #prayforamazonia pic.twitter.com/83bNL5a37Q
— Cristiano Ronaldo (@Cristiano) August 22, 2019
Iri shyamba rya Amazon ritanga 20% by’umwuka mwiza wo guhumeka ku Isi hose.



















TANGA IGITEKEREZO