Ni nyuma y’aho raporo y’urwego rw’ishami rishinzwe umutekano wa Pariki ya Nyungwe igaragaje ko mu mwaka wa 2025, inyamaswa 617 zapfuye zizize kugongwa n’imodoka zikoresha uyu muhanda.
Umuyobozi w’iri shami Ruyumbu Nka Musango, avuga ko hari ubwo ikamyo ipakiye imyaka inyura muri Nyungwe yahagera igahengama imyaka ikameneka mu muhanda, inyamaswa zigatumanaho zikajya kurya iyo myaka, umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi akahagera afite umuvuduko mwinshi agahita azigonga.
Ruyumbu agaragaza ko mu nyamaswa zigongerwa muri Nyungwe harimo n’izo abashoferi bagonga ku bushake.
Ati “Kimwe cya kabiri cy’inyamaswa zigongerwa muri uriya muhanda ni inzoka”.
Uretse impanuka, imodoka zikoresha uyu muhanda unyura muri Pariki ya Nyungwe zigira n’uruhare mu kwanduza Pariki bikozwe n’abagenzi.
Imyanda ijugunywa muri Pariki ya Nyungwe mu 2025 yariyongereye igera kuri toni ebyiri ivuye kuri toni 1,3 mu 2024.
Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Pariki n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Karere ka Nyamasheke, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeli, Uwimana Damas yagaragaje ko icyaba umuti kuri ibi bibazo Pariki itezwa n’ibinyabiziga binyuramo ari uko abashoferi batwara imodoka rusange zikoresha uyu muhanda bashyirwaho gahunda yo gusura Pariki bakerekwa ibyiza byayo.
Ati “Muri ya gahunda mugira yo gusaba abaturiye Pariki kuyisura, abashoferi batwara imodoka rusange zinyura muri Nyungwe na bo bazashakirwa umwanya bakerekwa ibyiza byayo, ntekereza ko byatuma bashyira imbaraga mu kubirinda”.
Umuyobozi w’Ikigo Nyungwe Management Company gishinzwe gucunga no kubyaza umusaruro Pariki ya Nyungwe, Niyigaba Protais, yagize ati “Tugiye kongeramo ibindi bikorwa by’ubukangurambaga byaba iby’abatwara ibinyabiziga byabo, n’iby’abashoramari mu bijyanye n’ubwikorezi, kugira ngo babe baza no gusura pariki tube twabiganira turi kumwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Muneza Pacifique, ashima uruhare rwa Pariki ya Nyungwe mu guteza imbere abaturage ba Nyamasheke binyuze mu kubakira abatishoboye no gutera inkunga imishinga y’iterambere.
Nyungwe ni imwe muri pariki enye u Rwanda rufite. Ifite umwihariko wo kubonekamo amoko 13 muri 15 y’inguge aba mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!