Yabigarutseho ku wa 18 Nzeri 2026 ubwo hatahwaga ikigo cyiswe “Urugezi Community Center” kiri mu Kagari ka Ibanda mu Murenge wa Miyove, mu Karere ka Gicumbi, hafi y’Igishanga cya Rugezi.

Ni ikigo gifite agaciro ka miliyoni 269 Frw cyubatswe n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA) ariko cyegurirwa abaturiye iki gishanga by’umwihariko abagore bagikoreramo ubudozi n’ububoshyi.

Iki kigo aho kiri ni ku muhanda wa kaburimbo Gicumbi-Base ndetse ibyo abo bagore bahakorera bazajya babasha kubicuruza ku bahaca kandi harimo n’igice gitegurirwamo amafunguro abahanyura bakwiyakiriza.

Abagikoreramo bazajya bakoreramo batishyura byose ndetse RWCA ni yo yabashyiriyemo n’ibikoresho nk’imashini zo kudoda.

Abagore bagikoreramo ubudozi n’ububoshyi 45 biganjemo abakoraga imirimo itemewe mu Gishanga cya Rugezi nko kwahiramo, ahanini bitewe n’uko nta kandi kazi bari bafite.

Umuyobozi Mukuru wa RWCA, Dr. Nsengimana Olivier, yavuze kubaka iki kigo bigamije gufasha abaturage bagituriye guhanga indi mirimo mishya ituma bakora bagatera imbere ariko binabafasha kurengera ibidukikije.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko iki kigo ari kimwe mu nyungu zo kurengera ibidukikije zigera ku baturage kuko cyubatswe na RWCA isanzwe ifatanya na bo kurengera imisambi iri muri iki gishanga.

Kubona aho bakorera hajyanye n’igihe kandi bizatuma aba bagore baba bafite ahantu haboneye bazakorera ubucuruzi ku bakerarugendo bazasura Igishanga cya Rugezi.

By’umwihariko Mugabowagahunde yagaragaje ko ubukerarugendo kuri iki gishanga hitezwe ko bugiye kwaguka kuko umushinga wo kukigira pariki y’igihugu ugeze kure.

Ati “Turi gushaka ibikenerwa ngo ahantu hahinduke pariki no gukora ubushakashatsi ku binyabuzima biri muri iki gishanga mu rwego rwo kwerekana ibindi byiza dufite mu Majyaruguru bitari ingagi gusa.”

“Igice cya mbere cy’ubushakashatsi bwo kureba abasura Urugezi icyo babona cyarakozwe dusanga uretse imisambi harimo ubundi bwoko bw’ibinyabuzima abantu batari bazi ko bihari. Igikurikira rero kiba ari inyigo y’abahanga kandi yaratangiye, turizera ko mu kwezi kwa 12 uyu mwaka yaba yamaze kuboneka.”

Ibi kandi bizajyana no gukora umuhanda ujya ku Rugezi aho na wo uzakorwa neza kugira ngo abazajya basura iki gishanga bajye boroherwa n’ingendo ndetse no guha amashanyarazi abahatuye basanzwe bakoresha imirasire y’izuba no kuhubaka amahoteli.

Igishanga cya Rugezi kigiye kugirwa pariki y’igihugu izaba ibaye iya gatanu kiri ku buso bwa hegitari zibarirwa mu 7000 kandi kibarinzwamo amoko y’ibinyabuzima arenga 740.

Nyuma yacyo hatangiye kwigwa ku kugira indi pariki y’igihugu y’ibirwa mu rwego rwo kongera ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Inyigo yo kugira Igishanga cya Rugezi pariki y’igihugu izarangira mu Ukuboza uyu mwaka
Inyigo yo kugira Igishanga cya Rugezi pariki y’igihugu izarangira mu Ukuboza uyu mwaka
Hatashywe ikigo hafi y'Igisahanga cya Rugezi
Hatashywe ikigo hafi y'Igisahanga cya Rugezi
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel n'Umuyobozi Mukuru wa RWCA, Dr. Nsengimana Olivier, ubwo bafunguraga Rugezi Community Center
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel n'Umuyobozi Mukuru wa RWCA, Dr. Nsengimana Olivier, ubwo bafunguraga Rugezi Community Center
Abagore bahawe imashini zidoda n'aho bakorera
Abagore bahawe imashini zidoda n'aho bakorera
Rugezi Community Center ikorerwamo imirimo inyuranye
Rugezi Community Center ikorerwamo imirimo inyuranye