Imyubakire y’imijyi yo mu Rwanda, guhingwa kw’ibishanga, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa by’imishinga y’iterambere biri ku mpuzandengo yo hejuru mu mpamvu z’ibura ry’amazi mu Rwanda.
Byongeye kandi imibare igaragaza ko 60% by’amazi acika Abanyarwanda ajya mu kirere (evapolation). Imwe mu myitwarire y’abaturage nabo biyongera ku muvuduko ukabije, iracyakemangwa; kuko hakigaragara abadafata amazi y’imvura.
Ibi n’ibindi bibazo nkabyo bituma amazi akomeza kubura bitewe n’uko atafashwe neza byakoranyije itsinda ry’Abayobozi bo mu nzego zinyuranye zifite amazi mu nshingano zabo ngo bigire hamwe icyakorwa.
Agendewe ku gace u Rwanda ruherereyemo; Vicent de Paul Kabalisa, umunyamabanga wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije n’umutungo kamere (MINIRENA), imvura igwa mu Rwanda byemezwa ko ihagije.
Ashimangira ko mu gihe abaturage bahindura imyitwarire ku kwita ku mazi, iki kibazo cyabonerwa umuti. Avuga ko abantu bakwiye kubanza guhidura imyumvire, agira ati “Ntabwo ari ngombwa ko amazi yo muri EWASA ari yo tujya gukoresha isuku, twakoresha ayo twafashe mu bigega, tugatera ibiti, tukabungabunga amashyamba, tukagabanya imihingire mibi imwe ituma n’uduke twari turi mu butaka tugenda, niba ari ibishanga byose ntituvuge ngo tugiye kubiteramo ibihingwa kandi hari ibishobora kutubikira amazi, ese kuki bariya bacukura amabuye bibagirwa ko banduza amazi kandi aba akenewe?”
Yongeraho ati “Imyubakire yacu yo mu mijyi iragenda itwereka ko twishimira ubu buryo bwo gukomeza dukandagira hasi bituma amazi atinjira mu butaka kandi tuba tubikeneye kugira ngo azakore amasoko nyuma abaturage bakayakoresha; dukwiye gutera imbere ariko neza, tubungabunga amazi.”
Mu Rwanda umuturage umwe akoresha amazi angana na meterokibe 670 ku mwaka mu gihe hakenewe byibuza 1000.
Ku bwa Fatina Mukarubibi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutungo kamere, iyi mibare yatangaga igisubizo n’icyizere cy’ejo heza.
Ku rundi ruhande imyitwarire, y’abaturage, ukwiyongera kwabo, n’iterambere ryihuse u Rwanda rurimo bigaragara nk’imbogamizi, mu gihe cyose byaba bidahurije hamwe na gahunda zo kubungabunga amazi, amasoko yayo, imigezi, ay’imvura ku kigero cy’uko aya mazi yakamye “ahari imigezi mu gihe gito hazahinduka imigende”.
Mukarubibi, abisobanura agira ati “Mu by’ukuri igihugu gifite amazi ariko ukurikije ubwiyongere bw’abaturage na gahuda z’iterambere ry’igihugu amazi adakoreshejwe neza ngo abantu bayabungabunge twazagira ikibazo mu minsi iri imbere ndetse n’abazavuka nyuma bakaba bagira ikibazo cyo kutabona amazi ahagije.”
Avuga ko nka Minisiteri mu gukemura iki kibazo hari MINIRENA igiye kuganira n’izi nzego zose zifite amazi mu nshingano kugira ngo haganirwe ku mishinga minini igihugu gifite ngo harebwe uko iri terambere ryakomatanywa no kubungabunga amazi.
Imibare igaragaza ko abaturage 70% bo mu biturage by’u Rwanda bagikora ingendo z’amasaha n’amasaha buri munsi bajya kuvoma amazi mu masoko n’imigezi mu tubande.
Haracyari benshi mu baturage bo muri Kigali nabo bakivoma ibirohwa nko muri Nyarugenge, ahandi nka Kicukiro naho ibura rya hato na hato ry’amazi rigatuma ijerekani imwe ishobora kugura amafaranga y’u Rwanda 500.
Leta ivuga ko Abanyarwanda mu mwaka wa 2017 bazaba bafite amazi meza kandi asukuye ku kigereranyo kingana n’ijana ku ijana (100%).
Impuguke mu by’imihindagurikire y’ikirere zigaragaza ko gusesagura amazi, kuyanduza hajugunywamo imyanda, kudafata amazi yo ku nzu ni ibintu byangiza ubuziranenge bw’amazi aboneka mu buryo butandukanye bizagira ingaruka ku buzima bw’ahazaza.



















TANGA IGITEKEREZO