00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yahawe kuyobora Komite Nyafurika yiga ku mihindagurikire y’ikirere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 February 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatorewe kuyobora Komite y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma muri Afurika yiga ku Ihindagurika ry’Ikirere (CAHOSCC).

Inama yabereye Addis Ababa yahuje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma za Afurika (AU) yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, yasize hari impinduka mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Uhuru Kenyatta yahawe kuyobora Komite y’Abakuru b’Ibihugu yita ku Ihindagurika ry’Ikirere asimbuye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wari uyoboye.

Kenya yitezweho impinduka zidasanzwe mu guteza imbere Afurika ku birebana no kwita ku ihindagurika ry’ikirere no guhangana n’ingaruka zabyo cyane ko iri mu bihugu bimaze kugera ku ntego yo kugaragaza umusanzu wabyo mu kubungangabunga ibidukikije (Nationally Determined Contributions) nkuko byemejwe mu masezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa azwi nka Paris Agreements.

Iki gihugu gitegerejweho impinduka zidasanzwe zizagaraza aho Afurika igeze ihangana n’ihindagurika ry’ikirere mu nama yiga ku bibazo birebana n’ihindagurika ryacyo izwi nka (COP 27) izabera mu Misiri.

Perezida Cyril Ramaphosa ucyuye igihe yasabye mugenzi we gukora ibishoboka byose agakemura ikibazo kirebana n’imihindagurikire y’ikirere mu bihugu bya Afurika cyane ko kiri mu bidindiza Afurika.

Ati “Ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku bukungu bwa Afurika hagati ya 3 na 5% ku musaruro w’imbere mu gihugu, nitwe Abanyafurika duhura n’ingaruka zabyo.”

Yasabye mugenzi we gukora ibishoboka ku buryo hashyirwaho umurongo uhuriweho na Afurika muri rusange ku birebana n’ihindagurika ry’ikirere mu gukumira no kwirinda ingaruka zikomeye zishobora guterwa na ryo.

Kugeza ubu ibihugu bya Afurika bigaragaza ko bikigorwa n’amikoro mu kurushaho guhangana no gukumira kugirwaho ingaruka zikomeye ziturutse ku ihindagurika ry’ikirere ariko hari n’abagaragaza ko hari ubushake buke bwa Guverinoma zitandukanye.

Biteganyijwe ko inama Mpuzamahanga igiye kubera mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka, ikaba no ku nshuro ya Mbere muri Afurika iziga ku kubungabunga ibyanya bikomye n’urusobe rw’ibinyabuzima izatanga umukoro ku bihugu by’Afurika mu birebana no gukumira no guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere rikomeje guhangayikisha abatuye Isi.

Perezida Kenyatta niwe wahawe kuyobora Komite Nyafurika yiga ku mihindagurikire y’ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages