Muri Nyakanga 2018 nibwo Marriott International yafashe umwanzuro wo kugabanya ikoreshwa ry’imiheha ya plastique muri hotel zayo zisaga 6500 ziri hirya no hino ku Isi.
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa Marriott International, Arne Sorenson, yatangaje ko batewe ishema no kuba kimwe mu bigo binini muri Amerika bifasha umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa ry’imiheha ya plastique mu mashami ari hirya no hino ku Isi.
Ati “Guhagarika ikoreshwa ry’imiheha ya plastique ni uburyo bworoshye abakiliya bacu bashobora gukoresha mu kugira uruhare mu kugabanya ikoreshwa rya plastique igihe bacumbitse iwacu. Igikorwa gisanzwe kibahangayikishije kandi batangiye gushyira mu bikorwa mu ngo zabo”.
Mu ntego iki kigo cyihaye ni uko kugera muri Nyakanga 2019, uyu mwanzuro uzaba wamaze gushyirwa mu bikorwa aho bateganya kujya bagabanya imiheha isaga miliyari imwe yakoreshwaga buri mwaka.
Iyi gahunda yo guhindura ubwoko bw’imiheha ikoreshwa yahise itangira gushyirwa mu bikorwa na hotel zirimo Kigali Marriott, ni imwe mu bikorwa byinshi Marriott International ikomeje gukora mu rwego rwo kurushaho kubungabunga no kurengera ibidukikije.
Mu ntangiriro za 2018, Marriott yatangiye gusimbuza ubwoko bw’amacupa arimo ibikoresho by’isuku byifashishwa mu bwiherero, igikorwa cyitezweho kugabanya amacupa asaga miliyoni 35 buri mwaka.
Uyu mwanzuro ushyizwe mu bikorwa mu gihe Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 28 Mutarama 2019, yemeje umushinga w’Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe.
Minisitiri w’Ibidukikije, Vincent Biruta, yasobanuye ko uyu mushinga ugamije guca ibikoresho bya plastique bitari amashashi bigenda bikwira hose nk’imiheha, udukombe, amacupa, amasahani, amakanya, ibiyiko n’ibindi bikoreshwa rimwe ugasanga birajugunywe kandi bitazabora.
Yavuze ko bazahera ku dukombe n’imiheha ya plastique kuko abantu batabikoresheje ntacyo baba, iyi miheha yo bikaba bishoboka ko yasimbuzwa indi ikozwe mu mpapuro zishobora kubora ari nayo kuri ubu Kigali Marriott ikoresha.
Iri tegeko rigiye kujyaho nyuma y’imyaka isaga 10 Leta y’u Rwanda iciye ikoreshwa ry’amashashi aho yanashyizeho itegeko rihana ababirenzeho, ibi byatumye ruza mu bihugu 40 ku Isi byateye intambwe mu kurengera ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO