00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku musozi wa Rebero hatewe ibiti 1000, Minisitiri Mujawamariya aha umukoro urubyiruko (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 November 2023 saa 09:20
Yasuwe :

Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije guca ubukene bukabije, Global Citizen ubinyujije muri gahunda ya Move Africa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB n’urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali bakoze umuganda ku musozi wa Rebero, bahatera ibiti 1000.

Ni umuganda wakozwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yatangije mu Ukwakira yo gutera ibiti bisaga miliyoni 63.

Ibi biti birimo amoko atandukanye arimo iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka, iby’imitako n’amashyamba bizaterwa mu gihe cy’amezi umunani kugeza muri Mata 2024, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uyu muganda wabaye kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023 witabiriwe n’abasaga 350 biganjemo urubyiruko.

Bari barangajwe imbere n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, Visi Perezida ushinzwe Politiki n’Imibanire muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi n’abandi.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yashimiye umuryango wa Global Citizen na Move Afrika bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, asaba urubyiruko kubakira kuri ibi bikorwa mu kubaka Kigali itoshye.

Ati “Kugira abafatanya bikorwa nka Global Citizen ni ingirakamaro mu bikorwa bigamije guhindura Isi harwanywa ubukene no kurinda umubumbe dutuye.”

“Muri gahunda yo gukomeza gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ni byiza ko twese cyane cyane urubyiruko dufatanya guhanga Isi nziza, Kigali itoshye, abato ni mwe mugomba gufata iya mbere mu nzira igana kuri izi ntego.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro Kigali Cultural Village hatewe ibi biti bahasura ndetse bakabikangurira n’abandi.

Ati “Aha hantu hatunganyijwe kugira ngo mujye muhakoresha mu bikorwa bibafasha kwishima ku bufatanye bwa RDB n’umujyi wa Kigali hiswe umudugudu ndangamuco (Kigali Cultural Village) hazajya ibikorwa byinshi harimo n’ibi twakoze uyu munsi bifasha kuhageza umwuka mwiza, musabwe kubyaza umusaruro ni ahanyu.”

Meya w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashimiye Global Citizen yafashije uyu mujyi mu rugendo rwo kwesa intego wihaye yo gutera ibiti ibihumbi 163 mu mwaka dore ko uyu munsi gusa muri uyu mujyi hatewe ibiti ibihumbi 35.

Visi Perezida ushinzwe Politiki n’Imibanire muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi, yashyimye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’umuganda igaragaza ko gukorera hamwe arizo mbaraga zubaka igihugu ndetse bihura neza na zimwe mu ntego z’uyu muryango wa Global Citizen.

Ati “Umuganda twakoze uyu munsi usobanuye byinshi mu kugaragaza ukwiyubaka ku muryango mugari, ubumwe n’ubufatanye, kuri twe nka Global Citizen iki gikorwa gihura n’intego zacu zo kurengera umubumbe habungabungwa ibidukikije no gutanga umwuka mwiza ku batuye Isi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yibukije urubyiruko gukomeza gufatanya na Leta mu bikorwa nk’ibi bibungabunga ubuzima no kubaka igihugu muri rusange.

Uyu muganda wateguwe na Global Citizen ubinyujije mu mushinga wa ‘Move Afrika: A Global Citizen Experience’ ku bufatanyije n’ikigo cy’inararibonye mu guhanga, pgLang cyashinzwe na Kendrick Lamar.

Ibikorwa by’umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028 bitazangirizwa i Kigali ku wa 6 Ukuboza 2023 mu gitaramo kizabera muri BK Arena kizaba kiyobowe na Kendrick Lamar.

Kendrick Lamar ni umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watsindiye ibihembo byinshi birimo 17 bya Grammy Awards, igihembo cya Pulitzer gitangwa na Columbia University.

Move Afrika ni igikorwa kigamije gukemura ubusumbane mu bukungu bw’Isi no gushyiraho amahirwe afasha mu kwihangira imirimo binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo ngarukamwaka byo ku rwego rw’Isi.

Ibi bitaramo bizaba bigizwe no kwerekana ibyiza bya Afurika ku Isi, byitezweho kuzazana ishoramari mu baturage muri ibyo bice byabereyemo, gufatanya n’abahanzi baho, abacuruzi, ibigo bihuza imikoranire, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi ngiro mu kazi.

Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije guca ubukene bukabije.

Uyu muryango uhuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.

Uyu muganda wahurije hamwe abasaga 350
Uyu muganda wateguwe na Global Citizen ibinyujije muri gahunda ya Move Africa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB n’urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali
Inzego z'umutekano zifatanyije n'uru rubyiruko 350 mu gutera ibiti 1000 ku musozi wa Rebero
Kuri uyu musozi wa Rebero hatewe ibiti 1000 mu muganda wateguwe na Global Citizen binyuze mu mushinga wa Move Afrika
Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (wambaye ingofero), yashimiye Global Citizen yafashije uyu mujyi mu rugendo rwo kwesa intego wihaye yo gutera ibiti ibihumbi 163 mu mwaka
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya na Visi Perezida ushinzwe Politiki n’Imibanire muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi batera igiti ku musozi wa Rebero
Umuganda ni kimwe mu bikorwa bihuriza hamwe abaturarwanda mu rugendo rwo kubaka igihugu
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare atera igiti
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yibukije urubyiruko gukomeza gufatanya na Leta mu bikorwa nk’ibi bibungabunga ubuzima no kubaka igihugu muri rusange
Visi Perezida ushinzwe Politiki n’Imibanire muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi yashyimye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’umuganda igaragaza ko gukorera hamwe arizo mbaraga zubaka igihugu
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ‘Kigali Cultural Village’
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya yasabye urubyiruko kubakira ku bikorwa by’umuganda mu kubaka Kigali itoshye kandi itekanye
Umutoni Sandrine , Francis Gatare na Liz Agbor-Tabi babanje gusura imitako iri muri Kigali Cultural Village yubatse ku musozi wa Rebero
Urubyiruko rwakanguriwe gusura Kigali Cultural Village iri i Rebero kuri Canal Olympia
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare yabanje gutembereza Visi Perezida ushinzwe Politiki n’Imibanire muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi, inyubako ya Kigali Cultural Village

Amafoto: Kwizera Remmy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages