BBC yatangaje ko ibigo bishinzwe uburobyi muri icyo kiyaga byaburiye abarobyi kuba bahagaritse kurobamo, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima.

Minisitiri ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere muri ucyo gihugu, Nancy Tembo yatangaje ko guhindura ibara kw’amazi y’ikiyaga byatewe n’umwuka muke wa Oxygène nyuma y’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Tembo yasabye abaturage kuba bitonze nibura mu gihe cy’ibyumweru bibiri amazi agasubira uko yahoze.

Inzobere zivuga ko guhinduka icyatsi kw’amazi y’ikiyaga biterwa n’ ibyatsi bito cyane bitaboneshwa amaso (birebeshwa microscope) byo mu bwoko bw’urubobi (blue green algae) byiswe ‘Cynobacteria’, byiyongera mu kiyaga, bigatuma amazi ahindura ibara agasa n’icyatsi cyererutse urebeye kure, ibi bikaba bikunda kugaragara kenshi mu gihe cy’itumba.

Ibi byagaragaye no mu kiyaga cya Kivu mu mwaka wa 2016.

Abarobyi mu kiyaga cya Malawi basabwe kuba bitonze amazi akabanza guhindura ibara akongera kuba ubururu
Abarobyi mu kiyaga cya Malawi basabwe kuba bitonze amazi akabanza guhindura ibara akongera kuba ubururu