Meteo Rwanda yatangaje ko hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 250 mu gihugu hose ariko mu ntara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru hakazagira imvura nyinshi ugereranyije no mu zindi ntara z’igihugu.
Uku kwiyongera kw’imvura, biteganyijwe ko kuzazahura ubuhinzi bwari bwarahungabanyijwe n’izuba, gusa iki kigo cyaburiye abaturarwanda ko kubera ko iyi mvura izaba ivanze n’umuyaga mwinshi bizatuma ibiza byiyongera.
Itangazo ryatanze rigira riti “Bizatuma ubutaka busoma ndetse bizagira ingaruka nziza ku bihingwa n’inzuri z’amatungo, bizatuma umusaruro ubikomokaho wiyongera. Hateganyijwe kandi ko ibiza bizaturuka ku mvura no ku muyaga mwishi biziyongera.”
Umuyaga uteganyijwe mu gihugu hose uzaba uri ku muvuduko wa metero enye n’icumi ku isegonda, gusa mu Turere twa Kirehe, Gatsibo Nyagatare na Bugesera two mu ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu turere twa Huye na Nyanza mu ntara y’amajyepfo na Karongi n’agace ko mu kibaya cya Bugarama mu ntara y’Uburengerazuba ho hagaragara umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero umunani n’icumi ku isegonda.
Uretse umuyaga n’imvura, iki kigo cyatangaje ko mu Ugushyingo 2021, ubushyuhe buziyongera mu gihugu hose ugereranyije n’ubusanzwe bubaho mu kwezi ku Ugushyingo.
Kiti “Ubushyihe buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30. Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, akarere ka Kamonyi ndetse no mu kibaya cya Bugarama hazashyuha kurusha ahandi aho igipimo cy’ubushyuhe kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.”
Meteo Rwanda yatangaje ko ubushyuhe bwo hejuru bwagaragaye mu Ukwakira 2021 byatumye kuza ku mwanya wa 10 mu mezi yagize ubushyuhe bwinshi mu myaka 61 ishize.
Nubwo hagaragajwe iteganyagihe ry’ukwezi kose k’Ugushyingo 2021, iki kigo cyavuze ko rizagenda ryunganirwa n’iritangwa mu gihe cy’iminsi 10, itanu n’ itatu, iritangwa buri munsi, irya buri masaha atandatu ndetse n’iteganyagihe riburira iyo bibaye ngombwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!