00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 750 Frw zigiye gushorwa mu bikorwa biteza imbere abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 December 2025 saa 06:43
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rugiye gushora miliyoni 770 Frw mu bikorwa biteza imbere abaturiye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura mu rwego rwo gusaranganya na bo inyungu ziva mu bukerarugendo no kubereka akamaro ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Gushora ayo mafaranga ni kimwe mu bikubiye mu kiciro cya gatandatu cya RDB cyo gusaranganya n’abaturiye amapariki inyungu ziva mu bukerarugendo buyakorerwamo.

Ayo mafaranga azashorwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’abaturage barenga ibihumbi 270 baturiye iyi pariki.

Akarere ka Rutsiro ni ko karimo ibikorwa byinshi kuko muri ayo mafaranga kagenewemo asaga miliyoni 514 Frw.

Visi Meya Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye RBA imishinga y’ingenzi igiye kwibandwaho muri ayo mafaranga.

Ati “Umushinga wa mbere ukomeye ni ukubaka ikiraro cya Rugari kiri mu Murenge wa Mukura mu Kagari ka Mwendo kandi abaturage bazabyishimira kuko kizoroshya ubuhahirane. Ni ikiraro kizatwara hafi ⅔ by’ayo mafaranga kuko kizatwara arenga miliyoni 300 Frw. Dusanzwe dufite ikibazo gikomeye kuri Kigo Nderabuzima cya Kinihira kuko ababyeyi batabona aho babyarira hakwiriye; tuzongera inzu y’ababyeyi ihari tuyubake ku buryo bugezweho.”

Umuyobozi ushinzwe isesengura rya politiki zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, Ngoga Télesphore yavuze ko mu gihe kiri imbere hafi ya Gishwati-Mukura hazanubakwa hoteli mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukerarugendo buhakorerwa.

Kuva mu myaka itandatu ishize RDB itangiye gahunda yo gusaranganya inyungu z’ubukerarugendo n’abaturiye amapariki, abo hafi ya Gishwati-Mukura bamaze gukorerwa ibikorwa bya miliyari 2 Frw bigana na 10% by’ayo iyo pariki yinjije.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura iri ku buso bwa kilometero kare 32. Ikora ku turere twa Ngororero, Nyabihu, Rutsiro na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abaturiye iyo pariki bavuga ko kimwe mu byo bishimira bayikomoyeho ari ukubakirwa Ikigo Nderabuzima cya Mwendo muri Rutsiro cyatwaye arenga miliyoni 600 Frw kuko kitarubakwa abakivurizaho byabatwaraga 20.000 Frw by’urugendo rwa moto bajya gushaka ubuvuzi ahandi.

Arenga miliyoni 750 Frw agiye gushorwa mu baturiye Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages