00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Biruta yashishikarije ibigo by’ubutaka n’ibidukikije gukorana

Yanditswe na

Jules Rutabingwa

Kuya 27 February 2015 saa 06:25
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Biruta Vincent, yashishikarije ibigo byose bihuriye mu butaka, n’ibidukikije ko bakwiriye gukorera hamwe nubwo baba bari mu nzego zitandukanye; iyi mikoranire ngo yafasha guhuza umugambi wo kwita ku bidukikije.

Ibi byagaragajwe mu nama yabaye ku wa Kane tariki 26 Gashyantare, binagaragazwa ko nta shyirahamwe bafite, ibi bikaba bikunze kuzana Ibibazo bitandukanye..

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’itandukanye batojwe kwigirira icyizere gutyo bikabafasha gucyemura ibibazo birimo ubutaka ndetse n’ibidukikije mu buryo bwihuse.

Haje no kvugwa ku bantu bangiza ibidukikije uko bishakiye kandi nt’ibafatirwe ibyemezo, nkuko byabonetse mu ishyamba muri Rustsiro, aho bamwe mu baturage bangiza ibidukikije nta mategeko bagendera ho agaragara.

Doricyusa Gabiro Alain uhagarariye ibidukikije mu Karere ka Gisagara, yatangaje ko bashyizeho umushinga wo kubungabunga ibidukikije. Ibi bikazafasha gukemura ibibazo mu nzego z’itandukanye.

Inzego zose zibarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), za shishirijwe ko z’ikwiriye gukorera hamwe mu buryo bwo gu cyemura ibibazo bikunze kuboneka; muri izo nzego z’itandukanye harimo, ubutaka, amashyamba ndetse n’imindagurikire y’ikirere.

Inama ikaba ya shojwe ishishikariza inzego zose kugira urahare gukorera hamwe nubwo baba bafite ibikorwa bitandukanye. Ariko inzego zose zikamenya ko zigwa mu giti kimwe (REMA).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages