Ibi yabigarutseho ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 320 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iheruka kuboneka mu Murengwa wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Mu kiganiro Minisitiri Dr. Bizimana yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yagarutse ku ruhare rw’amadini n’amatorero n’abihaye Imana bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko bariyeri zicirwagaho Abatutsi ahenshi zari zarahawe amazina azwi yatumaga nta Mututsi uharenga.
Ati “Abenshi muzi mu Karere ka Gasabo ahantu hitwa Ruhanga hari urusengero rwa EAR, imbere yaho bari barahashyize bariyeri bitaga ‘Singira imbabazi’. Kugira ngo Umututsi wese ugiye kuhagera abe abizi ko iyo bariyeri itarengwa.’’
Yakomeje agira ati “I Kirinda ahahoze itorero rikuru rya EPR na ho hahoze bariyeri uhageze wese agiye kwinjira i Kirinda bakamwicaza kuri iyo bariyeri bakayimwiciraho babanje kumusaba gusenga kuko hatarengwa.’’
“I Kibirizi mu Karere ka Nyanza bahiciye abagore n’abana ni umwihariko waho. Bafashe umwana w’Umuhutu w’imyaka 10 bamutoza gusambanya abandi bana bangana na we mbere yo kubica. Leta yaje kumufungura kuko idafunga abana.’’
Minisitiri Bizimana yavuze ko benshi mu bahisha imibiri ari abasengera muri za Kiliziya n’insengero z’amadini atandukanye batari batera intambwe yo gutandukanya urukundo n’uburenganzira bwa muntu n’ingengabitekerezo y’urwango n’irondabwoko bakuriyemo.
Yavuze ko kandi atakwirengagiza ko tariki ya 14 Kamena 1994 hari umupadiri wishe abantu benshi biganjemo abana.
Padiri Munyeshyaka Wenceslas tariki ya 14 Kamena mu 1994 yishe abana 53 abasanze muri Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, na ho ku mugoroba agira uruhare mu kwicisha Abatutsi 62 bari muri Saint Paul
Yagarutse ku byabereye i Midiho mu Karere ka Kayonza ku rusengero rw’Abangilikani tariki ya 11 Mata 1994. Hiciwe Abatutsi 200 bari bahahungiye, icyakora igishenguye umutima kikaba ko batarashyingurwa.
Minisitiri Dr Bizimana ati “N’ubu ababishe banze kutubwira aho bari nyamara baracyajya gusenga baranze kuvuga aho biciye bagenzi babo, aho babataye n’aho babaroshye.’’
Yavuze ko inshuro nyinshi yagiye kureba muri gereza umwe mu bagize uruhare muri iki gitero witwa Kanyengonga wari umucuruzi mu isantere ya Kayonza, amubaza aho iyo mibiri yashyizwe yanga kuhavuga kugeza ubwo apfiriye muri gereza, anashishikariza n’abandi kwanga kuhavuga.
Minisitiri Bizimana avuga ko kugeza ubu mu Rwanda Kiliziya 60 ziciwemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu inyinshi zikaba zifite inzibutso imbere yazo.
Kiliziya eshatu zahinduwe inzibutso zirimo iya Nyamata n’iya Ntarama n’igice cya Kiziliya ya Kibeho.
Kiliziya ya Nyange yo yasenyeweho Abatutsi barenga 3000 ku mabwiriza yatanzwe n’uwari Padiri Mukuru wayo Athanase Seromba.
Kugeza ubu abapadiri n’abandi bihaye Imana bakoze Jenoside bakagezwa mu butabera ni 39 bamwe bariho abandi barapfuye aho hari na bamwe mu bagikurikiranwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!