Ibi byatangajwe mu Nama y’Inteko rusange ya 8 y’abanyamuryango b’Urugaga Nyarwanda rw’Inzobere mu gukokora inyigo nsuzuma ngaruka ku Bidukikije (RAPEP), yabaye ku wa 4 Ukwakira 2025. Hakaba hashyizweho itsinda rizanoza imikorere y’icyo kigo, byemezwa ko Rizamurikira abanyamuryango imikorere inoze kandi izageza ku ntego biyemeje.
Mu nteko rusange hamuritswe abanyamuryango bashya, haganariwe ku gamba zo kunoza umwuga, imikoranire n’ibigo bya Leta , abikorera ndetse n’ ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kwagura isoko ry’umurimo no kunoza imikoranire. Abayobozi b’ amakomisiyo ya RAPEP bongerewe manda y’imyaka 3.
Umuyobozi mukuru wa RAPEP, Jean Paul Ndayisabye, yashimangiye ko kunoza akazi ari inshingano za buri wese kandi kandi ko hagiye gushyirwa ingamba zo gukumira abiyitirira amizina y’abanyamuryango bagakora akazi gashobora gutanga umusaruro mubi. Ku banyamwuga, yagaragaje ko hazatangwa mahugurwa yongera ubumenyi butandukanye kandi ko mu kigo kigiye gutangira kizatanga amahirwe arimo n‘ibikorwa bizabyara inyungu z’ifasha abanyamuryango by’umwihariko gukomeza kwiteza imbere bazamura imibereho yabo.
Yakomeje ashimangira ko kizagirira akamaro abanyamuryango kubera ko aribo ba mbere bazanye igitekerezo cyo kugira ngo icyo kigo kizashyirweho.
Ati “Igitekerezo cyaje kivuye mu banyamuryango ubwabo kubera ko babonaga ko amafaranga batanga y’imisanzu buri mwaka adahagije kugira ngo ibikorwa by’umuryango bibashe kuzamuka ndetse binagere ku rundi rwego.”
Abanyamuryango batandukanye batanze ingero ku mbogamizi barimo guhura nazo mu kazi, banagaragaza ko ikigo gishobora kugira ibyo cyakemura. Ibikoresho bipima imyuka ihumanya ikirere, amazi, ubutaka, imodoka zakoreshwa mukazi, nibindi bitandukanye byagaragajwe nk’ibikenewe byakorohereza abanyamuryango akazi mu gihe ikigo kizaba cyatangiye gukora. Ibi bikoresho n’ibindi bikorwa byicyo kigo bitegerejweho kongera ireme n’ubuziranenge mukazi k’abagenerwa bikorwa.
Nzakamwita Jean Marie Vianney, ubarizwa muri uru rugaga yagaragaje ko yishimiye imyanzuro yafashwe mu nama, ariko cyane cyane uwo kuzashyiraho iki kigo, kubera ko kizafasha abanyeshuri barangije amasomo mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije kongera kwiyungura ubundi bumenyi, ariko n’abanyamuryango bazungukiramo byinshi bizabafasha kunoza umwuga bakora.
Cyuzuzo Clarisse we abona ko iki kigo kizafasha igihugu kwihuta mu iterambere hibandwa ku kubungabunga ibidukikije.
Ati “U Rwanda nk’igihugu kirimo kwihuta mu iterambere kandi ryiganjemo kubungabunga ibidukikije mbona ari amahirwe menshi kubera ko kizafasha mu bushakashatsi kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego zarwo zo kugira igihugu kibungabunga ibidukikije.”
Kugeza uyu munsi, RAPEP imaze imyaka umunani ikora, aho ifite abanyamuryango barenga 320.
RAPEP ikorana n’inzego za Leta zifite inshingano zo kurengera ibidukikije nka Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!