Izi nka zatanzwe mu rwego rwo gufasha abaturage bakorewe abaterasi kuri hegitari 229 mu kongera umusaruro mu gihe byabagurirwa ifumbire yo kwifashisha.
Ubwo bashyikirizwaga inka 78 mu zigomba gutangwa zigera ku 119, kuri uyu wa Kane, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga ikorera muri REMA, Ntabana Alphonsine, yasabye abatuye imirenge yose ikora ku mugezi rwa Nyabarongo kuwubungabunga barwanya isuri mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Yagize ati “Ubusanzwe twakoraga amaterasi tukabagurira ifumbire y’imborera umwaka umwe ariko twasanze bidahagije twiyemeza kubaha inka ngo zijye zibaha ifumbire buri gihe. Ni mwe mugiye guhinga mukazamura umusaruro ndetse murinda ibidukikije, isuri ntiyangize uru rugomero rwa Nyabarongo.
Ku ikubitiro tuzanye inka 78 ariko zigomba kugera ku 119 twizeye ko zizahindura imibereho yanyu.”
Yongeraho ko nyuma yo gutera imigano ahenshi ku migezi REMA yabonye ko ari byiza gukora amaterasi agafasha mu kurwanya isuri no kugunduka k’ubutaka gutuma budatanga umusaruro nyawo.
Mutarambirwa Athanase umwe mu bahawe inka avuga ko igiye kumuha ifumbire izamubashisha kongera umusaruro, ikazazamura n’imirire myiza biturutse ku mata.
REMA imaze gutanga inka zikabakaba 550 mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Muhanga irimo Rugendabari, Rongi na Nyarusange.
Iki kigo gitangaza ko imishinga yo kubungabunga uruzi rwa Nyabarongo yagenewe amafaranga y’u Rwandaarenga miliyari imwe naho inka zose zizatangwa zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 62 n’ibihumbi 732.



















TANGA IGITEKEREZO