Mu modoka zagurishijwe mu mwaka ushize nubwo zabaye nke kubera Coronavirus, izigera kuri 54.3% zari izikoresha amashanyarazi, ndetse umubare ukaba wariyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2019, aho bagurishije izigera kuri 42.4% zikoresha amashanyarazi ugereranyije n’umubare w’izagurishijwe zose.
Christina Bu, Umunyabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abakora imodoka zikoresha Amashanyarazi muri Norvège, yavuze ko abantu bagura izi modoka biyongereye cyane.
Bu, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko Norvège ari icyo gihugu cya mbere ku isi kibashije kugurisha imodoka zikoresha amashanyarazi nyinshi kikarenza 50%, ndetse yongeraho ko bari mu nzira nziza yo kugera ku byo biyemeje mu cyerekezo cya 2025.
Iki gihugu gifite intego y’uko mu mwaka umwe gusa, kizaba gifite imodoka nshya zikoresha amashanyarazi gusa, ni ukuvuga ko nta modoka nshya izaba inywa ibikomoka kuri peteroli.
Kubera ko izi modoka z’amashanyarazi zidatanga imisoro muri iki gihugu, nibyo bituma zigurwa cyane ndetse n’izindi nyungu zirimo kuba zitishyura umuhanda zinyuramo, no kuba zemerewe guca mu mihanda yagenewe imodoka rusange.
Imodoka z’ubwoko bune, zagurishiijwe cyane muri iki gihugu ni iza Audi e-tron, Tesla Model 3, Volkswagen ID.3 ndetse n’iza Nissan Leaf zose zikoresha amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!