Ni inama iri kubera mu Karere ka Nyagatare aho ihuriza hamwe abafite aho bahuriye no kubungabunga imisambi mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda ndetse n’u Burundi. Yitabiriwe kandi n’abakozi ba Pariki ziri muri ibi bihugu hagamijwe kurebera hamwe ubufatanye mu kurinda no kubungabunga imisambi.
Muri iyi nama hagaragajwe ko inyoni z’imisambi muri iki gihe ziri kuguruka zikambuka ibihugu zimwe zikajya mu bindi bihugu, hanagaragazwa ko hatagize igikorwa izi nyoni zashira ku Isi biturutse kuri ba rushimusi.
Kugeza ubu ibarura riheruka rya 2024 ryaragaragaje ko mu Rwanda hose hari imisambi 1293, Akarere ka Nyagatare kabarizwamo imisambi irenga 370. Gusa mu mwaka ushize mu Murenge wa Rwempasha hafatiwe umuturage wari wishe imisambi icumi ayiroze.
Umuyobozi Wungirije mu Muryango wigenga Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi, RWCA, Dr. Déo Ruhagazi, yavuze ko kuba imisambi iri kugenda icika yaba mu Rwanda no ku Isi ari ngombwa ko hafatwa ingamba zirwanya iryo cyendera kuko umusambi ari inyoni nziza kandi ifite umumaro munini mu rusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Ubu twe dusigaye dukoresha abaturage b’Abanyarwanda ku hantu hakunze kugaragara imisambi, turabafata tukabigisha tukabereka uko babungabunga imisambi, ubu dufite abantu 35 bari mu bice bitandukanye aho bakurikirana imisambi dufite bakanamenya aho yatereye amagi n’uburyo iri kororoka. Ikindi bafasha abantu mu kubabuza kuyica.’’
Dr. Ruhagaze yavuze ko ubu buryo ari nabwo bari gusangiza abo mu bindi bihugu nka Tanzania n’ibindi bihugu kandi ko buri kubafasha mu kubungabunga imisambi basanzwe bafite mu rwego rwo kwirinda ko ikomeza gukendera.
Emmanuel Mgimwa ushinzwe ibidukikije mu Kigo gishinzwe kubungabunga Pariki muri Tanzania, yavuze ko bashima intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga imisambi.
Yavuze ko ari ngombwa ko ibihugu byose bikorana mu kuyibungabunga kuko muri iki gihe imisambi iguruka ikajya mu kindi gihugu.
Umukozi wa RDB ushinzwe ibijyanye n’ubuzima bw’inyamaswa muri Pariki z’Igihugu, Muvunyi Richard, yavuze ko abasura Pariki zitandukanye mu Rwanda harimo n’abasura inyoni z’imisambi, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kuzica kuko zikwiriye kubungabungwa.
Ati “Abantu turabasaba korohera imisambi aho kuyibona mu murima ngo bayitere imijugujugu cyangwa ngo bayifate bayice ahubwo turabasaba ko aho babona ibangamye nibabibwire inzego z’ubuyobozi hafatwe izindi ngamba.’’
Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima mu ngingo yaryo ya 59 ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze cyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!