Byagarutsweho ku wa 27 Nyakanga 2024, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage guhashya ibikibasira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Muramira Espoir, wavuze mu izina ry’ushinzwe ubusugire bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, yavuze ko hakigaragara abantu bavogera ishyamba rya Nyungwe bakaryangiza nubwo imibare yagabanutse.
Ati “Nk’umwaka ushize twagize inkongi z’umururiro, ejo bundi hagaragaye indi nkongi muri Nyaruguru ndetse no muri Nyamasheke. Turacyahura n’abantu bajya guhiga, abajya guhakura ndetse n’abajya kwimba (gucukura) amabuye y’agaciro, tukabafata tukabashyikiriza inzego z’umutekano.’’
Yakomeje avuga ko ababikora bose baba bazi ko ari icyaha, anagaragaza ko imibare y’ababijyamo yagabanutse; agahamya ko hamwe no gukomeza ubukangurambaga, ibi bizarangira, kuko n’umumaro wa Pariki bagenda bawumenya.
Ndikuryayo Damien, Umuyobozi Wungirije wa Pariki ushinzwe kubanisha Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’abayituriye mu turere dutanu ari two Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Nyamasheke na Rusizi iyi pariki iherereyemo, yavuze ko abaturiye Nyungwe bakwiye kuba abafatanyabikorwa ba mbere mu kuyirinda kuko inyungu zayo zigaragaza.
Yifashishije ingero z’imibare, yagaragaje ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibyara amafaranga menshi agirira akamaro igihugu cyose.
Ati “Gusura inyamaswa yitwa impundu yo muri Nyungwe ni ibihumbi 250Frw kuri mukerarugendo. Tekereza niba haje ba mukerarugendo 50 ku munsi, amafaranga aba yinjiye mu isanduku y’Abanyarwanda agateza imbere igihugu kandi hakagira n’asigara aha i Nyamagabe.’’
“Birakwiye rero ko tubungabunga ibi byiza, kugira ngo bizarambe bigirire akamaro ababyiruka ndetse n’abazavuka.’’
Ndikuryayo yaboneyeho gusaba abaturage ubufatanye mu kurinda Pariki, ugize ikibazo agahamagara nimero itishyurwa yashyizweho.
Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddé, yashimangiye ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ari amafaranga, asaba abaturage gukomeza kuyisigasira ndetse anabizeza ko Leta izakomeza kubaherekeza mu mishinga ibafasha kubona hafi yabo ibyo bajyaga gushaka muri pariki imbere.
Ati “Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, twatangiye imishinga ituma ibyo abajyaga muri Nyungwe gushaka babibona hafi yabo. Nk’abajyaga mu buhigi tubaha amatungo magufi, abajya kwahira bakabona ubwatsi bw’amatungo hafi, n’abavumvu tukababumbira muri koperative ku nkengero za Pariki n’ibindi.’’
Abaturage bitabiriye ubu bukangurambaga batahanye imigambi mishya yo kurushaho kwita kuri Nyungwe, kuko ngo basobanukiwe neza ko ibumbatiye ubukungu burambye.
Nyiramayira Chantal wo mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Kagano, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo barusheho kuba abaturanyi beza ba pariki.
Ati “Iyi pariki ntikwiye kuba umwanzi wacu, ahubwo ikwiye kutubera umuvandimwe. Izi nyamaswa zirimo tuzifate nk’andi matungo yacu. Yego hari iziza zikica amatungo natwe tworoye, ariko aho kuzitura inabi, twe amatungo yacu akwiye kuguma mu biraro kandi bikomeye, kuko n’ubundi bitemewe kuragira ku gasozi."
Muri Nzeri 2023, ni bwo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu Murage w’Isi wa UNESCO, bisobanuye ko ari inshigano z’abatuye Isi yose kuyisigasira n’ibyayo byose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!