Ni iserukiramuco ryatangijwe n’Umuryango wa NIROX Foundation uteza imbere ubugeni bushingiye ku kubungabunga ibidukikije ku bufatanye n’Ikigo cya QA Venue Solutions Rwanda gicunga BK Arena na Stade Amahoro.
Kuva muri Kanama 2026 kugeza muri Werurwe 2027, ni bwo iri serukiramuco rizabera muri Pariki ya Nyandungu.
Hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibihangano bishingiye ku kubungabunga ibidukikije, abanyabugeni bazahabwa umwanya wo kuba muri iyi pariki kugira ngo bakore ibihangano biza gusubiza ibibazo bigaragaramo bifashishije ikoranabuhanga, ibitaramo, ndetse n’ibijyanye n’ubushakashatsi.
Umuyobozi Mukuru wa NIROX Foundation, Benji Liebmann, yavuze hashize imyaka irenga 20 bategura iki gikorwa cyo guhuza ubugeni n’ubuhanzi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Iyi gahunda ni bwo bwa mbere izaba ibereye mu Rwanda kubera ko mbere yari yarabereye i Burayi no muri Afurika y’Epfo, ubwo ni ukuvuga ko rubaye igihugu cya kabiri cyo muri Afurika kigiye kwakira iserukiramuco rishingiye ku kubungabunga ibidukikije.
Benji Liebmann yavuze ko hari hashize igihe bategura iki gikorwa ko cyabera mu Rwanda kubera ko batangiye kubitekereza nyuma y’aho Umuyobozi wa Pariki ya Nyandungu, Ildephonse Kambogo, yasuraga Pariki ya Nirox iherereye muri Afurika y’Epfo.
Iyi pariki ibarizwamo ibyitwa ‘sculpture’, ibihangano bitandukanye bitrutse mu biti, amabuye cyangwa ibyuma bigahindukamo imitako cyangwa ibindi bikoresho by’akataraboneka.
Ati “Mu myaka ine ishize ni bwo twasuye u Rwanda ngo turebe niba iki gitekerezo cyo kuzana isi serukiramuco mu Rwanda ryakunda, twabonye ko bitakunda gusa ahubwo ko byari bikenewe cyane, byatwaye igihe ariko ubungubu twiteguye kuzabaha ibintu byiza.”
Benji Liebmann yagaragaje ko bashyira imbaraga mu guteza imbere ubugeni bushingiye ku kubungabunga ibidukikije kuko bigira umusaruro kurusha ibiba byavuye mu bushakashatsi.
Uyu muyobozi yavuze ko impamvu bakomeza gushyira imbaraga mu bijyanye no guhuza ubugeni ndetse no kubungabunga ibidukikije ari ukubera ko ibisubizo byose by’ubushakashatsi bijyanye no kwibutsa abantu uburyo bakwiriye kubungabunga ibidukikije usanga abantu batabyisangamo cyane kurusha uko bakwisanga mu bihangano by’ubugeni.
Ati “Ubugeni buvuga ku bantu mu buryo butandukanye bujyanye n’ibyiyumviro kandi twizera ko bifasha abantu kongera kwegera Isi. Abantu bakwiriye kongera kujya mu rukundo n’ibidukikije kugira ngo batabyangiza.”
Bamwe mu banyabugeni bakomeye muri Afurika bazitabira iri serukiramuco barimo Ibrahim Mahama na Serge Clottey bo muri Ghana, Willem Boshoff wo muri Afurika y’Epfo ndetse n’abandi benshi bazaturuka mu bihugu by’u Bufaransa, Espagne na Austria.
Umuyobozi Mukuru wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse yavuze ko bishimiye kuba iri serukiramuco rizabera mu Rwanda kuko bizatuma iyi pariki ikomeza gukundwa kubera ko hazaba hagiyemo ibikorwa bihuza abantu n’ibidukikije biyirimo.
Ati “Iyo urebye abantu badusura bareba ibyiza nyaburanga gusa haburagamo ibijyanye n’ubugeni, ukaburamo ikintu cyaguhuza na pariki, n’umuco ndetse n’ubugeni, abo banyabugeni bose bazagerageza gukora ibihangano tuzashyira ahantu hatandukanye ku buryo uzajya ayisura azajya abyishimira.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda izafasha abanyabugeni bo mu Rwanda kwigira ku bo ku rwego mpuzamahanga ibijyanye no gukora ubugeni bushingiye ku kukubungabunga ibidukikije ndetse bibabere n’inzira nziza yo gukuza impano zabo.
Pariki ya Nyandungu yafunguwe mu 2022 nyuma yo gutunganya Igishanga cya Nyandungu ndetse abayisura bakomeje kwiyongera kuko bavuye kuri 67.222 mu 2023, bagera kuri 76.754 mu 2024.
Bigeze mu 2025 abasuye iyo pariki bariyongereye cyane kuko byageze mu Ugushyingo abayisuye babarirwa mu bihumbi 100, bingana n’ubwiyongere burenga 30% ugereranyije n’umwaka wabanje, ndetse ni ryo zamuka rinini iyo pariki igize kuva yashingwa mu 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!