Ni ubushakashatsi bwamurikiwe i Kigali kuri uyu wa 8 Mata 2026 ariko bwakozwe mu 2025.
Bwari bugamije kugaragaza uko ibinyabuzima bihagaze muri iyi pariki nyuma y’ubundi bw’isuzuma ry’ibanze bwari bwakozwe mu 2023 iyo pariki igitangira ariko budatomoye cyane.
Ubwo bushakashatsi bushya bwari bugamije kureba niba ibinyabuzima muri pariki byiyongera cyangwa bigabanyuka n’impamvu zabyo kugira ngo bitange ishusho y’ikigomba gukorwa.
Ubwo bushakashatsi kandi buzanafasha gutanga umusanzu w’ibyo kwitaho mu bishanga bitanu by’i Kigali biri gutunganywa kuko na byo bizaba birimo ibinyabuzima bizakorerwaho ubukerarugendo.
Muri rusange bugaragaza ko ibimera ari byo byiyongereye cyane kuko mu 2023 byari amoko 258 mu gihe mu 2025 basanze amaze kuba 523.
Amoko y’ibindi binyabuzima by’inyamaswa na yo yariyongereye kuko nk’amoko y’inyoni yavuye kuri 83 agera ku moko 158.
Harimo nk’ibikururanda byiyongereyeho amoko icyenda aba 11, amafi yiyongereyeho amoko abiri aba arindwi, inyamabere ziyongereyeho amoko abiri aba 13 n’ibindi bitandukanye byagiye byiyongera.
Nubwo ubwiyongere bw’ibinyabuzima buhagaze neza muri Pariki ya Nyandungu, hari bike byagiye bizimira birimo amoko 33 y’ibiti n’andi moko make cyane y’inyamaswa ariko zitarimo inyoni.
Majyambere Methode uri mu bakoze ubwo bushakashatsi yavuze ko ibinyabuzima byiyongereyemo nk’inyoni harimo izagiye ziva mu mahanga kuko zabonye ahantu heza ho kuza, ariko ibindi nk’ibimera bikaba birimo ibitari byaragaragaye mu 2023 kuko wenda byari bikiri ingemwe.
Ku bijyanye n’ibinyabuzima bizimira yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo byose biba byazimiye. Harimo bimwe biba byagiye bipfa kuko hari ibindi byakuze bikabipfukirana. Nko mu gishanga hari aho byicwa n’imihindagurikire y’amazi abamo.”
“Ibimera bizaguma guhindagurika kuko habaho imbuto ziva hamwe zikajya ahandi zitwawe n’inyoni n’utundi dukoko ariko muri rusange kuba ibimera bisimburana ni ibintu bisanzwe mu buzima bwo mu gihuru ikibazo cyonyine ni uko cyakwangirika”
Dr. Mvukiyumwami Joseph wayoboye ubwo bushakashatsi buri no gukorerwa ku bindi bishanga bitanu by’i Kigali yavuze ko buzabafasha by’umwihariko kumenya amafi agomba kororerwa mu biyaga binini n’ibito biri guhangwa mu bishanga by’i Kigali ndetse no kunoza ubukerarugendo buzahakorerwa.
Umuyobozi Mukuru wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse yavuze ko ikibazo basigaranye ubu ari kijyanye n’amazi yanduye agera muri iyo pariki ku buryo ari cyo bagiye gushyiramo ingufu.
Ati “Hari amazi yanduye aza muri pariki arimo ay’imvura n’andi aturuka mu nganda, mu bigo n’ahandi kuko iyo ahageze yanduye arimo na pulasitiki nyinshi bigira ingaruka ku binyabuzima. Dushaka gukora ubukangurambaga mu bayituriye kugira ngo babyumve neza badufashe kuyibungabunga.”
Umukozi mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima na Pariki mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Dushimimana Frank yavuze ko uko ibinyabuzima byiyongera muri Pariki ya Nyandungu, bijyana no kuzamura abayisura n’ibyo yinjiza ku buryo hari icyizere ko mu gihe gito izaba yihagije mu mikoro idakeneye inkunga Leta.
Pariki ya Nyandungu yafunguwe mu 2022 nyuma yo gutunganya Igishanga cya Nyandungu ndetse mu mwaka ushize umubare w’abayisura wariyongereye, bahera ku bihumbi 110 bayinjiriza miliyoni 260 Frw ugereranyije n’abayisuye ibihumbi 76 mu 2024 bayinjirije miliyoni 158 Frw kandi 70% byabo ni Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!