00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Life Insurance yateye ibiti 1400 mu Karere ka Kamonyi

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 29 December 2025 saa 03:59
Yasuwe :

Sosiyete y’Ubwishingizi ya Prime Life Insurance yatanze umusanzu wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka 1400 mu Karere ka Kamonyi, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurwanya imirire mibi kuko harimo n’ibyera imbuto ziribwa.

Iki gikorwa cyo gutera ibiti cyabereye mu Mudugudu wa Ryagashaza mu Kagari ka Bunyonga mu Murenge wa Karama, aho hatewe ibiti bya macadamia na gereveriya bingana na 900 n’ibya avoka 500.

Ni igikorwa Prime Life Insurance yafashijwemo n’Ikigo cya Isaro Econext, cyitabiriwe n’abakozi ba Prime Life Insurance, abayobozi mu nzego z’ibanze muri Kamonyi n’abaturage.

Bimenyimana Bertin utuye mu Mudugudu wa Ryagashaza waterewe ibiti, yagize ati “Tubyitezeho umusaruro ufatika mu mibereho yacu kuko bizatuma tubona indyo yuzuye no gukurura imvura bityo turwanye ihindagurika ry’ibihe.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri Prime Life Insurance, Bizimana Martin, yavuze ko kubungabunga ibidukikije biri mu nshingano z’iyi sosiyete asobanura ko ibi bikorwa hagamije gufasha abaturage kwihaza mu biribwa no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Gutanga umusanzu wo gutera ibiti no kubyitaho biri mu nshingano zacu nka Prime Life Insurance ndetse na buri mwaka hari ingengo y’imari tubigenera kuko tugomba kugira uruhare mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage b’aho dukorera n’Igihugu cyose muri rusange.”

Akomeza agira ati “Ibi biti bivangwa n’imyaka twateye bizagira ingaruka nziza ku baturage kuko nka gereveriya zifata ubutaka kandi zakura bakazivanamo imbaho, iby’imbuto na byo bizagira uruhare mu kunganira imirire yabo kuko iyo umuntu yariye agashyiraho urubuto aba afashe indyo yuzuye.”

Umuyobozi Mukuru wa Isaro Econext gikorana n’ibigo bitandukanye mu kurengera ibidukikije, Niyigena Gasaro Christian, yashimye ibikorwa bya Prime Life Insurance, avuga ko ibi biti bivangwa n’imyaka bizafasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Ibi biti bivangwa n’imyaka cyane cyane iby’imbuto ntabwo abaturage bazabikuraho imbuto gusa ahubwo bizabafasha no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku bindi bihingwa bahinga. Turashimira cyane Prime Life Insurance urugendo ikomeje rwo gutera ibiti ni intambwe nziza yo kurengera ibidukikije.”

Ubuyobozi bwa Prime Life Insurance buvuga ko igikorwa cyo gutera ibiti ari ngarukamwaka kikaba cyaratangiye mu 2024, aho banateye ibiti 1500 mu karere ka Ngoma birimo iby’avoka n’iby’inturusu.

Prime Life Insurance yateye ibiti 1400 bivangwa n'imyaka
Mu biti byatewe harimo n'ibyera imbuto ziribwa nk'iby'avoka
Abakozi ba Prime Life Insurance bafatanyije n'abaturage kubaterera ibiti bivangwa n'imyaka
Abaturage babanje gusobanurirwa uko batera ibiti n'uko bazabyitaho
Igikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n'imyaka cyitabiriwe n'abakozi ba Prime Life Insurance, abayobozi bo mu nzego z'ibanze n'abaturage
Bimenyimana Bertin waterewe ibiti yavuze ko bizabafasha kubona indyo yuzuye no gukurura imvura
Igikorwa cyo gutera ibiti, Prime Life Insurance yagifashijwemo n’Ikigo cya Isaro Econext
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri Prime Life Insurance, Bizimana Martin, yavuze ko igikorwa cyo gutera ibiti bazajya bagikora buri mwaka
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Isaro Econext, Gasaro Christian yavuze ko nyuma yo gutera ibi biti bishyirwa mu ikoranabuhanga bagakomeza gukurikirana imikurire yabyo mu buryo bukwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages