Ni ubushakashatsi Eunomia yamuritse mu nama iri kubera i Genève, ihuje ibihugu 184, birebera hamwe uko byashyiraho amasezerano agamije kurwanya ihumana ry’ikirere bigizweho uruhare na pulasitiki.

Hibanzwe ku moko ya pulasitiki zikorwa mu bikoresho by’ibanze aho kuba izasazuwe zirimo izizwi nka polyéthylène, polypropylène, polyéthylène téréphtalate na polystyrène.

Ibi bihugu birindwi biyobowe n’u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyihariye hafi 66% bya pulasitiki zikunze kugaragara ku Isi.

U Bushinwa bwiharira hafi ⅓ cya pulasitiki zose zakozwe muri uyu mwaka. Mu Burayi u Budage ni bwo buza imbere mu bihugu bikora pulasitiki nyinshi.

Uretse u Bushinwa, Amerika na Arabie Saoudite, ibihugu nka Koreya y’Epfo, u Buhinde, u Buyapani na byo biza mu myanya y’imbere.

Imibare y’Ikigo cyo mu Bwongereza na cyo gikora ubushakashatsi bushingiye ku ikoreshwa ry’ingufu, kizwi nka Wood Mackenzie kigaragaza ko ibigo binini ndetse bya leta ari byo bikora pulasitiki nyinshi, ku buryo ibigo 18 bikora kimwe cya kabiri cya pulasitiki ziri ku Isi.

Ibigo biri imbere birimo icy’u Bushinwa kizwi nka Sinopec cyihariye hafi 5,4% bya pulasitiki igaragara ku Isi. Sinopec ikurikirwa na ExxonMobil yo muri Amerika yihariye 5%, igakurikirwa na LyondellBasell na yo yo muri Amerika ikora pulasitiki zingana na 4,5%.

Saudi Aramco yo muri Arabie Saudite ikora pulasitiki zingana na 4,5% na ho PetroChina yo mu Bushinwa ikiharira hafi 4,2% bya pulasitiki iri ku Isi.

Mu Burayi ikigo cyo mu Bwongereza gikora pulasitiki cya Ineos ni cyo gikora nyinshi zingana na 2,8%, hagakurikiraho Borealis yo muri Autriche yihariye 2,3 bya pulasitiki TotalEnergies igakurikiraho na 2%.

Pulasitiki ingana na bibiri bya gatatu by'iri ku Isi ikorerwa mu bihugu birindwi gusa
Pulasitiki ingana na bibiri bya gatatu by'iri ku Isi ikorerwa mu bihugu birindwi gusa