Ni umushinga watangijwe binyuze muri gahunda ya Forward7 na none yatangijwe n’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yamuritswe mu 2021 binyuze mu yindi ngari izwi nka ‘Middle East Green Initiative’ igamije kugeza ku baturage uburyo bugezweho bwo guteka mu kugabanya ibyago biterwa no gukoresha ibicanwa bisanzwe bihumanya ibidukikije.
Uyu mushinga uzafasha mu gutanga ibikoresho bya gaz yo gucana (Liquefied Petroleum Gas: LPG) bigera ku bihumbi 50 ku giciro gito ku miryango yo mu Rwanda. Bizakorwa mu mezi 18.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cya Bboxx, gikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba. Imiryango izungukira muri uyu mushinga irimo iyo mu Mujyi wa Kigali, uwa Huye, Muhanga, Rwamagana na Musanze.
Mu itangazo rihuriweho na Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Forward7 ryo ku wa 29 Ukwakira 2025, rigaragaza ko ibikoresho bizatangwa harimo ishyiga rifite aho gutekera habiri, icupa ry’ibilo 12 ryuzuzwamo gaz, n’agakoresho gato gafasha umuntu udafite amafaranga ahagije kwishyura gaz afitiye ubushobozi.
Ni agakoresho kashyizwemo kugira ngo umuryango utunganirwa na leta ariko utakwigondera ibilo 12 byose ubone uko ugura iyo bafitiye ubushobozi.
Ni ukuvuga ngo bazajya bamuha gaz yuzuye yishyure iyo akoresha ayo yishyuye nashiramo ihagarare.
Itangazo rirakomeza riti “Imibare yerekana ko ingufu nyinshi zikoreshwa mu Rwanda zikomoka ku nkwi n’ibindi bicanwa biva ku bimera. Ubu bufatanye bugamije kugabanya ikoreshwa ry’inkwi, abaturage bagahabwa uburyo bwo guteka bugezweho kandi butangiza ibidukikije.”
Kuva umushinga watangira muri Gashyantare 2025, wari umaze kugera ku ngo 6000, hakagaragazwa ko kuwagurira mu bice nka Rwamagana na Musanze bizatuma gahunda yo gukoresha ingufu zitangiza igera kuri benshi mu gihe gito.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara.
Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ni 5,4%.
Ingo ziri mu Mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.
Uyu mushinga kandi uzafasha muri gahunda yo kugabanya ihumana ry’ikirere ibizwi nka ‘carbon credits’ aho umushinga ugaragaza ko wagabanyije imyuka yanduye yoherezwa mu kirere, hagatangwa andi mafaranga.
Amafaranga azavamo azongera gushorwa mu yindi mishinga ifasha mu kwimakaza ingufu zitangiza, binafashe igihugu muri hahunda u Rwanda rwihaye yo kugabanya imyuka rwohereza mu kirere hagamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihje
U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye igamije gutanga uburyo bwo guteka butangiza ibidukikike. Nk’ubu imirimo yo kubaka uruganda rucukura meterokibe zigera kuri miliyoni 40 za gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu urarimbanyije.
Ni umushinga uzabasha kugeza gaz mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 400 hashingiwe ku ikoreshwa mu butetsi kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!