Ubushakashatsi bwa REMA bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda, harimo umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.
Bwanagaragaje kandi ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.
Bwagaragaje ko uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka uhumekwa tubangamiye bikomeye ubuzima bw’abaturarwanda bishobora gutera indwara z’ubuhumekero n’umutima.
Mu bice bituwe hari ubwo naho ikigero cy’utwo tuvungukira kirenga urugero rwemewe, ahanini kubera imyuka ikomoka ku gukoresha ibicanwa bikomoka ku biti no gutwika ibyatsi, ibiyorero n’amashyamba.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije kuri uyu wa 5 Kamena 2019, Umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya indwara, Dr. Innocent Turate, yavuze ko buri mwaka hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere.
Ati “Umuntu umwe kuri bane ku mwaka arwara indwara y’ubuhumekero, usanga harimo nk’ibicurane, asthma n’izindi.”
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yavuze ko hari kwigwa uko imodoka zakozwe cyera zakumirwa kwinjira mu Rwanda.
Ntabwo yagaragaje neza icyo iyo nyigo imaze kugeraho ariko yavuze ko izareba uburyo hashyirwaho umwaka ntarengwa, izakozwe mbere yawo ntizemererwe kwinjira mu Rwanda.
Ati “Ku modoka zishaje, haracyigwa uko zagabanywa ndetse zikajya ku myaka runaka tuvuga ngo imodoka irengeje imyaka runaka ntiyinjire mu gihugu.”
Kugeza ubu mu Rwanda nta ruganda ruhari rukora imodoka uretse uruganda Volkswagen rw’Abadage ruzihateranyiriza.
Ati “Muziko tutazikora, tuzikura hanze, ntacyatubuza rero cyane cyane ko mu bihugu duturanye nabo bamaze kubigeraho, turagira ngo twirinde kuba abakira imyanda y’abandi banze.”
Umwaka ushize REMA yari yasabye Leta gushaka uburyo imodoka zipakira ibintu byinshi zinyura mu Mujyi zishakirwa inzira yihariye mu kubungabunga umwuka uhumekwa.
Ubwo yatangizaga imirimo ya Volkswagen mu Rwanda umwaka ushize, Perezida Kagame yavuze ko ‘Umugabane wa Afurika udakeneye gukomeza kuba ikimoteri cy’imoodka zishaje’.
Yavuze ko ‘Gutangiza imirimo yarwo mu Rwanda ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bakwiye ibyiza, aho guhora bahendwa n’ibyakoze’.
Yagize ati “Afurika ntikeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoreshejwe. Iyo ugiye no kureba usanga wishyuye igiciro kinini. Niba wishyura igiciro kinini ku byakoreshejwe, kuki utacyishyura ugura ikintu gishya. Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza kandi ubu ni bumwe mu buryo bwo kwerekana ko bashobora kubigura.”



















TANGA IGITEKEREZO