00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruteganya kongera ibiti gakondo mu mijyi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 August 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda iteganya kongera ibiti gakondo biterwa mu mijyi itandukanye aho hifuzwa ko nibura 50% by’ibiterwa mu mijyi bikwiye kuba ari ibiti gakondo.

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) cyasohoye amabwiriza mashya agamije guteza imbere imijyi ibungabunga ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Muri ayo mabwiriza, biteganyijwe ko ibiti gakondo cyangwa bifitanye isano n’umuco nyarwanda bikwiye gushyirwamo imbaraga kuko bigira umusaruro ukomeye.

Inzobere zivuga ko ibyo bishobora kuzagira ingaruka nziza ku musaruro w’ubuhinzi, kuko ibiti gakondo bigira uruhare runini ku mibereho y’udusimba tubangurira imyaka nubwo ibyinshi bikomeje kugenda bicika.

Mu biti byagabanutse harimo umuzibaziba, umufu, umwungo, umuko, umuvumvu, umuyove, umuhumuro n’umusave, bitewe n’uko abaturage babitemye bakabisimbuza inturusu, kaliandara (Calliandra), gereveliya n’ibindi bitanga umusaruro mu gihe gito.

Umukozi Ushinzwe Amashyamba mu mijyi, Hagenimana Elysee, yagaragarije itangazamakuru ko ibyo biti bifite inkomoko ku bakurambere kandi ko bikwiye gukomeza kubungabungwa.

Ati “Ibyo biti bifite ibigwi by’abakura mbere bacu. Byari ingenzi cyane kuri bo kandi bizakomeza kuba ingirakamaro kuri twe uyu munsi.”

Yavuze ko hari ibigo bitubirirwamo imbuto z’ibiti bihingwa bya Huye na Gatsibo bizafasha mu kugera ku ntego yo gutera nibura 50% by’ibiti biterwa mu mijyi.

Ibiti bigiye gushyirwamo imbaraga cyane ni umwumba ukunze gukoreswa mu buvuzi gakondo, Umusave uzwiho kugira imbaho, Umuko, Umurinzi n’ibindi bitandukanye.

Mu bihanzwe amaso cyane harimo umwumba, umunege, Umusave n’umufu kuko binafasha mu kurimbisha ahantu.

Hagenimana yagaragaje ko ibyo biti bizwiho gutanga umusaruro haba mu kugira imbaho, gufasha utundi dusimba, gukoreshwa mu buvuzi gakondo no kuba bigira ubushobozi bwo kudahungabanywa n’umuyaga.

U Rwanda ruteganya kongera ibiti gakondo mu mijyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages