00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashoye miliyari zirenga 500 Frw mu mishinga ibungabunga ibidukikije

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 27 November 2025 saa 02:35
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko kuva mu 2012, u Rwanda rumaze gushora miliyari zirenga 500 Frw, mu mishinga 50 igamije kurengera ibidukikije, irimo n’uwa Green Gicumbi uzatwara 32.794.442$ (arenga miliyari 46,6 Frw).

Ibi ni bimwe mu byatangajwe ku wa 26 Ugushyingo 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe guteza imbere ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije (Green Economic Week), cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bikorwa by’iterambere (UNDP).

Ni imishinga iri mu byiciro bibiri, birimo iy’abikorera iterwa inkunga na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), binyuze mu kigega cyiswe Ireme, ndetse n’iya Leta iterwa inkunga n’ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije FONERWA.

Iyi mishinga yiganjemo ijyanye no kwimakaza ingufu zisubira, kurwanya isuri, gutera ibiti, gushaka ifumbire mborera, kubaka ibikorwaremezo bifasha mu kwirinda ihindagurika ry’ibihe n’ingaruka zaryo ndetse no kubungabunga inkengero z’imigezi n’ibiyaga.

Umujyanama mu bijyanye n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Sabiti Fred, yabwiye IGIHE ko ugendeye ku mitere y’u Rwanda, bigoye ko rwatera imbere mu gihe ibidukikije bitabungabunzwe nk’uko bikwiye.

Yagize ati “Bitewe n’ubutaka bwacu n’imiterere y’Igihugu, biragoye ko hari icyakorwa mu gihe ibidukikije bidafashwe neza, cyane cyane ibijyanye no kurwanya isuri, gutera ibiti biduha umwuka mwiza ndetse no kubungabunga ibiyaga n’imigezi.”

Akomeza avuga ko mu mishinga yatangiye gukorwa kugeza ubu ikora neza, ndetse n’inyungu byagize ku baturage zigaragara ariko hakiri urugendo mu kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, yakomoje ku rubuga u Rwanda ruheruka kumurika ubwo yari ari mu nama Mpuzamahanga ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije (COP), yabereye Belém muri Brazil.

Ni urubuga ruzifashishwa mu kugenzura imihindagurikire y’ikirere ijyanye n’iterambere ry’Igihugu.

Ati “Ni urubuga usangaho ibyakozwe mu myaka myinshi bijyanye n’iterambere mu miyoborere, rutanga amakuru y’ingenzi arebana n’ingamba zafashwe mu kugenzura imihindagurikire y’ibihe ndetse n’imishinga iteganwa gushorwamo imari.”

Mu mishinga iri hafi gusozwa, harimo uwa Green Gicumbi wakorewe mu mirenge icyenda igize Akarere ka Gicumbi, ushorwamo arenga miliyari 32 Frw, ndetse biteganyijwe ko uzasozwa mu Ukuboza 2025.

Ni umushinga wibanze ku bikorwa byo guhangana n’imihandagurikire y’ibihe, birimo gutera amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 1450, ibiti bivangwa n’imyaka byatewe ku buso bwa 7400, mu gihe hegitari 1240 z’amashyamba yangiritse zavuguruwe.

Undi ni Green Amayaga, wakorewe mu turere tw’Amayaga turimo Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gisagara, aho watangiranye ingengo y’imari ya miliyari hafi 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mushinga na wo wibanda ku bikorwa byo gutera amashyamba, gusazura ayari ahari, gutera ibiti bivangwa n’imyaka birimo iby’imbuto ziribwa, gukoresha ibicanwa bike binyuze mu gutanga imbabura zirondereza inkwi no gukangurira abaturage gukoresha gaz hagamijwe kurwanya imihindangurikire y’ibihe.

Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, yakomoje ku rubuga u Rwanda ruheruka kumurika, ruzifashishwa mu kugenzura imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda
Umunsi wa mbere w'icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye Green Economic Week
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda Fatmata Lovetta Sesay na we yitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages