00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwavuguruye gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe igezwa kuri miliyari 12$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 November 2025 saa 07:56
Yasuwe :

U Rwanda rwavuguruye gahunda yarwo yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere (NDC 3.0), intego ivanwa mu 2030 igezwa mu 2035, n’ingengo y’imari miliyari 12$.

Mu 2020 ni bwo iyi gahunda yamuritswe. U Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye ingamba zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni ingamba zari zitezweho guhindura imikorere isanzwe mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, gucukura amabuye y’agaciro, gucunga imyanda, amazi n’ibindi ku buryo imyuka ihumanya ikirere izagabanyukaho 38%, igasigara kuri 16%.

Iyi gahunda yagombaga gutwara miliyari 11$ harimo miliyari 5.3$ azakoreshwa mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’ikirere zamaze kubaho n’andi miliyari 5.7$ azakoreshwa mu gushyiraho ingamba zishobora gukumira iyangirika ry’ikirere.

Muri NCD irangiye ya 2020-2025 u Rwanda rwabashije kubona miliyari 4.5$ yo gukoresha muri ibyo bikorwa.

Iyi gahunda nshya ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rugendo rugana ku bukungu budahumanya ikirere kandi burambye, bikanashyigikira intego z’igihugu zo gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris no kwesa imihigo y’icyerekezo 2050.

NDC 3.0 y’u Rwanda yubakiye ku byagezweho muri NDC 2.0, ikazashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2035, aho izongera imbaraga mu nzego zose.

Ku nshuro ya mbere iyi gahunda yashyizwemo uburyo burambye bw’imikoreshereze y’ubutaka no kurengera amashyamba (LULUCF) bidahumanya ikirere, bityo bigashyigikira ubukungu bwagutse kandi burengera ibidukikije mu gihugu cyose.

Muri iyi gahunda nshya, u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 53% bitarenze muri 2035, bingana no kugabanya toni miliyoni 14,86 z’imyuka yanduye.

Aha harimo kugabanya 7% bizakworwa n’igihugu ubwacyo ndetse na 46% bishingiye ku nkunga n’ishoramari mpuzamahanga.

Iyi gahunda kandi igaragaza ko ingufu, ubuhinzi n’amashyamba ari byo bitanga amahirwe afatika mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ibi kandi binatanga intego nshya mu kwihanganira ihindagurika ry’ibihe, kugabanya igihombo n’ibyangirika biterwa n’iri hinduka, kandi hakongerwa imbaraga mu buryo bwo gupima, gutangaza no kugenzura (MRV) ishyirwa mubikorwa ry’iyi gahunda kugirango habeho ubutabera n’ubunyamwuga.

Iyi gahunda kandi igaragaza ko ingufu, ubuhinzi n’amashyamba ari byo bitanga amahirwe afatika mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ibi kandi binatanga intego nshya mu kwihanganira ihindagurika ry’ibihe, kugabanya igihombo n’ibyangirika biterwa n’iri hinduka, kandi hakongerwa imbaraga mu buryo bwo gupima, gutangaza no kugenzura ishyirwa mubikorwa ry’iyi gahunda kugira ngo habeho ubutabera n’ubunyamwuga.

Gushyira mu bikorwa iyi gahunda bizasaba miliyari 12$ kugeza muri 2035, aho 60% azajya mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe na ho 40% agashyirwa mu bikorwa byo kwirinda ihindagurika ry’ibihe.

Minisitiri w’Ibidukikike, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko gahunda nshya y’u Rwanda yo kurengera ibidukikije igaragaza ubushake bwarwo bwo gufata ingamba zifatika mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu rwego rwo gufasha abantu, ubukungu bwacu n’Isi.

Ati “Binyuze muri NDC 3.0, turi kubaka ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe, bityo tugashyigikira ingamba zacu zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kubaka ubukungu burambye.”

Gutegura NDC 3.0 byanyujijwe mu biganiro byagutse hirya no hino mu gihugu, byitabirwa n’inzego za leta, abikorera, imiryango itari iya leta, abashakashatsi, urubyiruko, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abaturage kugira ngo ibashe kugaragaza ibikwiye kwibandwaho, ibyo abaturage bakeneye ndetse n’ukuri kw’ibikenewe muri buri rwego rw’igihugu.

Hashyizweho urubuga rwita ku mihindagurikire y’ibihe n’iterambere ruzajya ruhuza ibikorwa ku rwego rw’lgihugu, ishoramari rikenewe n’ubufatanye mpuzamahanga hagamijwe gukusanya ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa izi ngamba.

Binyuze mu masezerano ya Paris yo kubungabunga ibidukikije, buri gihugu gisabwa kuvugurura gahunda ihamye igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NDC) buri myaka itanu, hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bwo kwihanganira ihindagurika ry’ibihe.

Gahunda ihamye igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe(NDC 3.0) y’u Rwanda ni iya gatatu ibayeho mu mateka kandi yakozwe kugira ngo igihugu kigere kubyo kiyemeje binyuze mu masezerano y’i Paris.

Ihuza imigambi y’igihugu ijyanye n’icyerekezo 2050, gahunda y’iterambere rirengera ibidukikije no kongera ubudahangarwa (the Green Growth and Climate Resilience Strategy), ndetse na gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).

Iyi gahunda kandi ihuza intego z’u Rwanda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nо guhangana n’ingaruka z’ibiza, aho bizashyigikirwa n’imikorere ikomeye yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda no gukusanya ubushobozi bw’imari kugira ngo ibikorwa bigerweho neza kandi tubigire ibyacu.

Imvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by'u Rwanda muri Gicurasi 2023, hangirika byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages