Mu kiganiro na IGIHE, ubwo bahuriraga mu bukangurambaga bushishikariza abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe gukumira inkongi no gushimuta inyamaswa za pariki bwabereye mu Karere ka Nyaruguru ku wa 30 Kanama 2025, Kanani yavuze ko mu bihe byatambutse we na bagenzi be bagiye bangiza ishyamba rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, babiterwa n’ubujiji.
Avuga ko yakuze yumva ubuzima bwe ari ishyamba, iby’uko ari pariki atabikozwaga kuko yabitangiye afite imyaka 17 ari na yo mpamvu yayihoragamo akanayangiza binyuze mu kuyitwika no guhiga inyamaswa bihoraho.
Kanani, yibuka ko yishe inyamaswa zirenga 5000 wenyine, akicuza impamvu atumvise impanuro kare ngo abireke bitewe n’akamaro asigaye abona pariki imufite we n’abaturanyi muri iki gihe.
Ati ‘‘Jyewe ubwanjye inyamaswa nishe mu buhigi nakoze zagera nko mu 5000 cyangwa 6000, kandi ikibabaje ntacyo byansigiye, ndabyicuza cyane. Amoko y’inyamaswa nakunze kwica ni amafumberi, ingurube, amashegeshi, ibisaro n’amasiha, ariko mbona byari ubujiji kuko aho kunteza imbere nasubiraga inyuma.’’
Kanani avuga ko yaje kureka ubuhigi nyuma yo kwigishwa, ubu akaba asigaye akora akazi k’ubuvumvu bw’umwuga amazemo hafi imyaka 10.
Ati ‘‘Ubu twarasirimutse dusigaye natwe turi ingabo za Pariki. No mu guhakura ubuki, tubikora twifashishije amafumba ya kijyambere, atari bya bindi bya gakondo by’ibyatsi cyangwa gutwara umuriro ku njyo.’’
Umuyobozi wungirije muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ukorera mu ishami ryo guhuza ubuyobozi bwa pariki n’abayituriye, Ndikuryayo Damien, yavuze ko ibikorwa by’iterambere bikomoka ku musaruro wa za pariki, byabaye umuyoboro mwiza wo kwereka abazituriye umumaro wazo, binatuma n’imibare y’ibizangiza nk’inkongi z’umuriro, ubuhigi n’ibindi bigabanuka.
Ati ‘‘Nyuma y’ubukangurambaga n’ibikorwa bifatika byakozwe, abahemukiraga pariki barihannye bemera kubivamo. Uko wigisha umuntu umutima we na wo ugenda umuhata kubireka, bigaherekezwa n’ibikorwa yibonera nk’amashuri, amazi, ubuhunikiro bw’imyaka nk’ibirayi n’ibindi begerezwa, bakarushaho kuba abafatanyabikorwa.’’
Imibare yo mu 2024 igaragaza ko inyamaswa zashimuswe ari 221 zivuye kuri 350 mu mwaka wabanje, hategurwa imitego y’inyamaswa 6.831 ivuye kuri 11.259, hanaboneka inkongi z’umuriro kuri hegitari 25 zivuye kuri 138 muri 2023.
Ni mu gihe uyu mwaka wa 2025 wo ugejeje muri izi ntangiriro za Nzeri nta hahiye, ibisobanura imyumvire y’abaturage ikomeje kuzamuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!