Miliyoni zisaga 480 z’Abahinde batuye mu duce tugaragaramo ihumana rikabije ry’ikirere kubera kwangiza ibidukikije no kutabyitaho, inzobere zikaba zigaragaza ko bizakomeza gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi.
Batanze urugero rw’aho ireme ry’umwuka mwiza ryasubiye inyuma cyane muri Leta ya Maharashtra iherereye mu Burengerazuba n’iya Madhya Pradesh iri mu gihugu rwagati.
Mu mwaka wa 2019 u Buhinde bwatangije gahunda yiswe National Clean Air Program igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere ho hagati ya 20 na 30 % bitarenze 2024.
Iyo gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa, yakongerera Abahinde umwaka 1.7 kuyo basanzwe bafata nk’iy’icyizere cyo kubaho mu gihe abo mu Mujyi wa New Delhi bonyine uburambe bwabo bwakwiyongeraho imyaka 3.1.
Ikigo cy’Abasuwisi kigenzura ihumana ry’umwuka mu kirere, umwaka ushize cyatangaje ko New Delhi ari wo mujyi wa mbere ku isi ufite umwuka uhumanye. Ni umwanya uwo mujyi uriho mu gihe cy’imyaka itatu yikurikiranya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!