Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mijyi icumi itandukanye, ari yo Dhaka (Bangladesh), Chennai (u Buhinde), Guangzhou (u Bushinwa), Medellin (Colombia), São Paulo (Brazil), Cairo (Misiri), Sulaymaniyah (Iraq), Addis Ababa (Ethiopia), Blantyre (Malawi), na Dar-es-Salaam (Tanzania).
Ubu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Surrey, bugaragaza ko gutwara imodoka umanuye ibirahuri byongera umwuka mubi uhumekwa ku kigero cya 80%, bikaba byanaba bibi kurushaho mu masaha arimo ingendo nyinshi.
Abashakashatsi bavuga ko abatwara imodoka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bahura n’iki kibazo kurusha abandi, kuko imihanda yo mu bihugu bikennye iba irimo imodoka nyinshi zishaje, zohereza imyuka mibi myinshi kandi uburyo bwo kwirinda, nko gukoresha imashini zitanga umwuka mu modoka, bukaba buri hacye cyane muri ibyo bihugu.
Inama zitangwa n’ubu bushakashatsi zirimo kwirinda gukora ingendo mu masaha arimo imodoka nyinshi, cyane aya mu gitondo na nimugoroba. Harimo kandi gukoresha ubundi buryo bwo kubona umwuka mwiza, nko kugura imodoka zifite imashini zitanga umwuka ndetse zitanasohora imyuka mibi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, rivuga ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’imyuka mibi giteye inkeke. Miliyoni zirindwi z’abatuye Isi zipfa buri mwaka kubera indwara zifitanye isano n’imyuka mibi mu gihe abantu icyenda mu 10 bahumeka umwuka udasukuye ku bipimo byiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!