Uretse kubibona bigenda binafasha ubuyobozi bwa Pariki mu kumenya ahantu hashobora kugaragara inkongi n’ibindi bibazo bitandukanye kuko bibimenya hakiri kare bigahita bihava.
Rimwe na rimwe ku bantu bakunda gusura inyamaswa bajya muri Pariki y’Akagera kureba za zindi benshi bazi cyane nk’Intare, Ingwe, Inzovu, Imbogo, Inkura n’izindi nyinshi, hari n’ababa bashaka kumenya amoko y’ibinyugunyugu.
Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa bisanzwe byo gukurikirana ibinyabuzima, Ishami rishinzwe Kubungabunga no Gukora Ubushakashatsi muri Pariki y’Akagera rikurikirana ibinyugunyugu mu bice bitandatu bihoraho.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera butangaza ko muri iyi Pariki hagaragara amoko 179 y’ibinyugunyu aho ibyinshi bigaragara mu bice birimo ahitwa Birengero, Mihindi, Mutumba, Nyungwe, Ruzizi, ndetse no ku cyicaro gikuru cya Pariki.
Umuyobozi ushinzwe umubano mwiza n’abafatanyabikorwa muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yabwiye IGIHE ko ubwoko bw’ibinyugunyugu bigaragara cyane bwiyongereye bugera kuri 164 bw’ibinyugunyugu bibarizwa mu miryango 75.
Ibinyugunyugu byo mu muryango wa Nyamphalidae ni byo byagaragaye cyane kurusha ibindi, aho habonetse ibinyugunyugu 68 byayo.
Yakomeje agira ati “Isuzuma rikorwa buri kwezi rikorerwa kuri buri hantu, mu muhanda ugenderwaho wa kilometero imwe, mu gihe cy’izuba no mu masaha ya Saa Sita z’amanywa. Itsinda rishinzwe isuzuma riranga kandi rimenya ibinyugunyugu byose rihura na byo, harebwa imiterere y’ubwenge, amabara n’udushusho ndetse n’ubworoherane bw’ibyoya biri ku mababa yabyo.’’
Karinganire yavuze ko ubusugire n’ubwinshi bw’amoko aboneka mu bice bisuzumwa bushingiye ku bwoko bw’ubutaka n’ibihuru bihari ari na byo bituma hamenywa amoko y’ibinyugunyugu ari muri Pariki y’Akagera n’uko babyitaho.
Ati “ Ubwinshi bw’ibimera bibitunze, amazi aboneka, uburebure bw’ahantu, ndetse n’ibihe. Ibinyugunyugu ni ibimenyetso by’ingenzi by’ubuzima bw’ibidukikije, kandi igihe kinini cyo gukurikirana bishobora gufasha ubuyobozi bwa Pariki kumenya impinduka zishobora kuba ku miterere y’uruhu rw’ibinyabuzima cyangwa ihindagurika ry’ikirere.’’
Kugeza ubu muri Pariki y’Akagera y’Akagera hamaze kuboneka amoko 179 y’ibinyugunyugu ari na yo akurikiranwa buri kwezi mu kureba ko nta kintu kibihungabanya no kwita ku bimenyetso byerekana birimo kwerekana ko ahantu hashobora gushya n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!