Mu rugendo rwo kurambagira ibyiza nyaburanga bigize Intara y’u Burengerazuba hamwe na Miss Rwanda 2016, Jolly Mutesi, rwakomereje ku Musozi wa Rubavu, umusozi w’amateka kuva mu ntambara ya mbere y’Isi.
Abatunganya uyu musozi bagamije kuwugira kimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda, bavuga ko aha habereye imirwano y’intambara ya mbere y’Isi hagati y’Abadage bari mu Rwanda n’Ababiligi bari baturutse muri Congo.
Abadage ngo bahahisemo kuko uhari aba yitegeye imijyi ya Rubavu (yahoze ari Gisenyi) na Goma, bityo habafashaga kumenya neza aho umwanzi ari.
Akayaga k’ibiti bitoshye kava ku musozi wari utuwe n’imiryango 1222 mu myaka yashize, kagusanganira ukigera ku kagari k’Amahoro, aho urugendo rwo kurira uyu musozi rutangirira kugera ugeze ku gasongero kawo, ukarushaho kwirebera umujyi wa Rubavu, ukaniyongeza Goma n’ikiyaga cya Kivu.
Benoit Munyankindi, uhagarariye RDB mu Ntara y’u Burengerazuba avuga ko uyu musozi uri gutegurwa ku buryo na wo wajya usurwa na ba mukerarugendo ndetse ko bategenya kuzashyiramo inyamaswa nto abahagenda bakarushaho kwizihirwa.
Coperative Inshongore iri kuwutegura ihamya ko uyu mwaka wa 2016 uzarangira bamaze gutegura ibintu byose, bityo ubukerarugendo muri iri shyamba bugakorwa mu buryo bwa kinyamwuga.
Uyu musozi wa Mont Rubavu wahoze utuyeho imiryango isaga 1222, yose ikaba yarimuriwe mu bice bya Kanembwe na Karukogo mu myaka ibiri ishize.
Uretse umusozi wa Mont Rubavu,iyi ntara irimo ishuri ryigisha ubugeni n’umuziki na byo bikurura abayisura, n’umukino wa Kayaking ufasha abantu kuruhuka bari mu kiyaga cya Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO