Ni umushinga watangijwe kuwa 24 Ugushyingo 2016 na AVSI ku bufatanye n’aka karere na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe gukangurira umwana gukurana umuco wo gutera igiti, kubungabunga ibidukikije no kuzamura imirire.
Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba avuga ko igikorwa nk’iki cyari kimaze igihe gitekerezwaho kuko gutera ibiti byera imbuto ari ingenzi mu kurwanya imirire mibi.
Ati “ Gutera igiti kimwe cy’imbuto kuri buri mwana ni igikorwa cyiza twari tumaze igihe dutekerezaho hamwe n’izindi minisiteri.Turishimye gutangiza iyi gahunda. Iyi ni imwe mu ngamba zo kurwanya imirire mibi”
Yakomeje avuga ko kugira umwana ubasha gutera igiti akanacyitaho akazarya imbuto zikivuyeho bizagabanya ikibazo cy’imirire mibi ahanini kiva ku myumvire mibi aho uzihinze yumva ko agomba kugurisha gusa.
Umuyobozi w’ikigo AVSI, Lorette Birara yavuze ko iyi ari gahunda igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kurengera ibidukikije batangije mu bigo bifite abanyeshuri gifasha bari mu turere twa Gicumbi,Gatsibo,Kamonyi,Nyanza na Ruhango ndetse izakomeza haterwa ibiti bya macadamia 15.180 n’iby’ubundi bwoko.
Nsingiranumwe Celestin, umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo yavuze ko iki giti ari ingenzi kandi kizabagirira akamaro anasaba ko buri rugo rwahabwa iki giti rukagikurikirana kugeza ku musaruro.
Uretse kurwanya ibibazo by’imirire mibi no kurengera ibidukikije, Macadamia ni ingenzi mu kurwanya indwara z’umutima, umubyibuho ukabije, gikomeza amagufa, cyongera amahirwe yo kuramba gitanga amavuta yo kurya n’ayo kwisiga, gikorwamo Biswi n’ibindi.








TANGA IGITEKEREZO