Kuva kuwa Kane tariki 27 Mata 2012, Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (WWF) cyatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwitwa SOS Virunga bugamije kwamagana ubucukuzi bwa peteroli muri Pariki y’Ibirunga iri ku mipaka ya Congo n’ u Rwanda.
Mu mwaka w’ 1979, iyi Pariki yagizwe umutungo rusange w’Isi na UNESCO, ariko mu 1994 ishyirwa ku rutonde rw’ahantu nyaburanga hari mu nzira zo kuzimira bitewe n’intambara n’amakimbirane yari muri ako gace.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Romandie dukesha iyi nkuru, isosiyete zikora ubucukuzi bwa peteroli zahawe uburenganzira bwo gucukura muri iyi parike mu mwaka wa 2010. Biturutse ku miryango mpuzamahanga irengera ibidukikije, zimwe muri zo nka Eni zahagaritse ibikorwa byazo ndetse Guverinoma ya Congo iba ihagaritse muri rusange ubu bucukuzi isaba ko hakorwa inyigo ku bidukikije, ibisubizo byayo byagombaga gushyirwa ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka.
Hagati aho isosiyete y’ubucukuzi ya Soco yatangiye kuhakora ubushakashatsi ihawe uburenganzira na Minisiteri y’Ibidukikije muri Congo, ndetse WWF yemeza ko abakozi b’iyi sosiyete binjiye muri Pariki baherekejwe na Polisi. Ibi UNESCO yatangaje ko biyihangayikishije.
Indi sosiyete y’ubucukuzi bwa peteroli yitwa Total, yo izacukura mu nkengero za Pariki, ariko WWF yemeza ko nabyo bizagira ingaruka zikomeye kuri Pariki nyir’izina.
Kampanye SOS Virunga igamije ko izi sosiyete zombi zemera ku mugaragaro ko Pariki y’Ibirunga ari ahantu hatemerewe ubucukuzi, nk’uko isosiyete ya Shell yabikoze mu 2003 igahagarika ubucukuzi bwa peteroli bwose ahantu h’umutungo rusange w’Isi.
Pariki y’Ibirunga yashyizweho mu mwaka w’1925 yitwa Parc Albert, iri ku buso bwa Km2 8000, ikaba irimo ubwoko bw’inyamaswa z’ibinyamabere (mammifères) bugera kuri 200 burimo: ingagi z’imisozi na Okapi utasanga ahandi ku Isi, harimo kandi ubwoko bw’inyoni bwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO