Kuva mu myaka igera kuri 7 ishize leta y’u Rwanda yateye intambwe mu kurengera ibidukikije harwanywa ikoreshwa ry’amashashi n’ikwirakwizwa ryayo. Aha amashashi yasimbuwe n’ibikoresho bikozwe mu mpapuro bishobora kubora bikaba inshuti z’ibidukikije. Nyamara abacuruzi bamwe baracyinubira ibihano bahabwa iyo bafatanwe amashashi mu gihe byinshi mu byo bacuruza biva mu nganda bifunzwe mu mashashi kandi nayo ashobora kwangiza ibidukikije.
Bamwe mu bacururiza mu Cyahafi, bavuga ko batagikunze gukoresha amashashi ariko bakavuga ko atigeze acika, ngo bayakoresha rimwe na rimwe bihishe bapfunyikira abakiriya batitwaje ibyo gutwara mu mashashi. Ariko bavuga ko ibihano bihabwa ufatanywe ishashi bihanitse mu gihe ntacyo babona cyemeza ko amashashi yaciwe.
Kudakoresha amashashi mu bucuruzi bwabo, abacuruzi bavuga ko bidasobanutse kuko bibaza niba amashashi afunga, umunyu n’isukari ariyo yonyine ashobora kwangiza ibidukikije mu gihe byinshi bacuruza biba bifunze mu mashashi.
Ibi bituma bemeza ko biteye urujijo ahubwo bakavuga ko ari ibyemezo bibangamira rubanda rugufi. Gusa aba bacuruzi ndetse n’abaguzi bemera ko aya mashashi ashobora kwangiza ibidukikije ariko bakavuga ko ibyayasimbuye bitanganya ubushobozi nayo.
Bifuza ko hakwiye gushakwa ikintu gisimbura amashashi ariko gifite umumaro nk’uwayo. Abandi bakavuga ko bakwemererwa kuyakoresha hagashyirwaho izindi ngamba mu gutora ayakoreshejwe no guhana abayajugunya aho babonye.
Philomene acururiza muri zimwe munzu zo mu Cyahafi ahazwi nko muri Debandi. Yerekana uko amashashi akoreshwa yatungaga agatoki kuri buri gicuruzwa kirimo amashashi. Mu magambo akurikiranye aragira ati “ reba hano ariya si amakaroni ntafunze mu mashashi, iyi si isukari uriya si umunyu ntibifunze mu mashashi bagashyiraho imifuka nyuma, reba izi bombo zose si amashashi!! twe biratuyobera niba aya y’irobo, inusu n’ibiro aribyo byangiza ibidukikije gusa”.
Abakenera guhahira mu mashashi bagaragaza ingorane zo kuba iyo bakeneye guhaha ibigizwe n’amazi, ibikarito bitsindwa kubafasha. Uyu mubyeyi utashatse kwivuga izina yagize ati “ hari igihe uba ukeneye kwigurira ubuto bw’ijana, kandi utavuye mu rugo ngo ube witwaje icyo utwaramo, ukabura uko uhaha”.
Abacuruzi nabo bavuga ko bibangamira imicururize yabo. Bavuga ko abakiriya batitwaje ibyo batwaramo, babacika bataguze.
Mu gushaka kumenya icyo REMA nk’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije kivuga kuri iki kibazo, umuyobozi mukuru w’iki kigo, Rose Mukankomeje yatangaje ko kuba abakoresha amashashi bahanwa ngo biterwa n’uko byinshi mu byapfunyikwaga mu mashashi byabonye ibibisimbura.
Kuba abacuruzi bagicuruza byinshi biri mu mashashi, ngo ibi biterwa n’uko u Rwanda rukorana ubucuruzi na bimwe mu bihugu bitaraca amashashi bigatuma hari ibicuruzwa byinjira bipfunyitsemo.
Ariko avuga ko ibyazaga bipfunyitse mu mashashi byagabanutse, kandi n’abacuruzi bo mu rwanda batangiye gukorana n’inganda bakuramo ibicuruzwa ngo zijye zibishyira mu bindi bitari amashashi.
Ku rundi ruhande ariko avuga ko kuba iki kibazo kikigaragara ntibyakabaye urwitwazo. Yagize ati “ kuba hakiri ibicuruzwa biza bifunze mu mashashi ntabwo twaterwa ngo twitere”. Avuga ko byaba ari ukongera ibibi mu bindi.
Gusa uyu muyobozi avuga ko hari ikizere ko ibicuruzwa bifungwa mu mashashi bizacika kuko u Rwanda rukura byinshi mu bihugu byo muri aka gace, kandi uyu muryango ukaba uri guca amashashi mu bihugu byose biwugize.
Amashashi yatangiye gukoreshwa cyane mu myaka yo mu 1989 kubera gukomera kwayo. Nyamara nyuma y’imyaka mike, hatangiye kujyaho ingamba zo gukumira ubwiyongere bwayo bitewe n’ingaruka yari amaze kugaragarwaho mu kwangiza ibidukikije. U Rwanda rwahagaritse ikoreshwa ryayo mu mwaka wa 2005, mu mwaka 2006 hashyirwaho imiganda igamije gutoragura ibisigazwa by’amashashi binyanyagiye hirya no hino. Iyi gahunda yo gukumira amashashi yahesheje u Rwanda ishema nyamara benshi mu Banyarwanda ntibarabasha kwakira neza ibikoresho byayasimbuye kuko bavuga ko bidakora akazi nk’akayo.



















TANGA IGITEKEREZO