00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasashi ibihumbi 40 yafatiwe i Kigali avanwe mu Burundi

Yanditswe na

Aisha Rutayisire Bonaventure

Kuya 30 March 2013 saa 12:57
Yasuwe :

Mu gihe Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gukumira ibihumanya ibidukikije, bamwe mu baturage bakomeje kwinjiza amasashi mu buryo bwa magendu.
Ku Giticyinyoni mu kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Polisi y’igihugu yafatiwe uwitwa Bizumuremyi Maurice yambukanye amasashi ibihumbi mirongo ine ayakuye i Burundi.
Bizumuremyi yatangarije IGIHE ko ayo masashi ayakura mu Kayanza, akayazana ku mutwe agaca mu mugezi wa Mwogere uri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, (…)

Mu gihe Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gukumira ibihumanya ibidukikije, bamwe mu baturage bakomeje kwinjiza amasashi mu buryo bwa magendu.

Ku Giticyinyoni mu kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Polisi y’igihugu yafatiwe uwitwa Bizumuremyi Maurice yambukanye amasashi ibihumbi mirongo ine ayakuye i Burundi.

Bizumuremyi yatangarije IGIHE ko ayo masashi ayakura mu Kayanza, akayazana ku mutwe agaca mu mugezi wa Mwogere uri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, agafatira imodoka mu Rwanda yagombaga kumugeza i Kigali. Avuga ko yari ayazaniye umucuruzi wo mu isoko rya Kimironko atashatse gutangaza, ko ariho gusa bavuganiye.

Eng. Collette Ruhamya Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), yashimye ubufatanye na Polisi y’igihugu mu guhashya abantu nk’abo binjiza ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda, cyane cyane ibyangiza ibidukikije biba byaraciwe, anasaba abacuruzi na bo kubafasha. Agira ati “Mudufashe namwe abacuruzi kuko nimwe mubikoresha, kandi ibyo bicuruzwa mutabishyize mu masashi ntibyareka kugurwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt. Theos Badege atangaza ko uwinjiza amasashi mu gihugu ahanishwa ingingo ya 433 y’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyo ngingo ivuga ko ufatanwe amasashi ayagurisha atabyemerewe ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 10000 kugeza ku bihumbi 300. Uyakoresha ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 5000 kugeza ku bihumbi 100. Abayobozi b’inganda, ibigo by’ubucuruzi, cyangwa isosiyete y’umunyamigabane umwe iyo bafatanwe amasashi akoze muri parasitike batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze kuri atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Badege na we yongeye gusaba abaturage ubufatanye bwo kwerekana aho aya masashi baba bayazi, kuko n’ubwo bashyiramo imbaraga mu kuyakumira acyinjira mu Rwanda mu buryo butemewe. Akomeza avuga ko bagiye kongera ingufu mu kwigisha abaturage ku buryo buhoraho ububi bwayo.

Bizumuremyi Maurice akura amasashe i Burundi
Eng. Collette Ruhamya Umuyobozi wungirije wa REMA
Supt. Theos Badege, Umuvugizi wa polisi y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages